RNC: Pastor Deo Nyirigira yifatanije na Jean Paul Turayishyimye kurwanya Kayumba Nyamwasa

Mu mpera z’umwaka w’ 2019 nibwo hasohotse urutonde rw’abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC mu intara ya Uganda. kuri ubu ubuyobozi bwuyu mutwe bumaze gucikamo ibice bibiri, aho igice kimwe kiyobowe na Pastor Deo Nyirigira wari umuyobozi wuyu mutwe kifatanije na Jean Paul Turayishimye guhangana na Kayumba Nyamwasa.
Amakuru ducyesha ikinyamakuru Virungapost.com avuga ko nyuma yaho Kayumba Nyamwasa aciye ruhinganyuma Deo Nyirigira, akinjiza umukobwa we Jackie Umuhoza mu bikorwa bya RNC nyamara bari baragiranye amasezerano ko abakobwa be atagomba kubinjiza mu bikorwa byuyu mutwe. Kuva ubwo aba bagabo bombi batangiye kugirana ubushyamirane, dore ko umwaka ushize w’2019, umukobwa we yatawe muriyombi n’urwego rushinzwe ubugenza RIB, aho akurikiranwe ibyaha by’ubugambanyi ndetse n’iby’iterabwoba.

Amakuru aturuka muri RNC avuga ko Deo Nyirigira nyuma yo kudacana uwaka n’ikihebe Nyamwasa, yahise atangira kwigarurira imisanzu y’abanyamuryango ba RNC muri Uganda ndetse ko uyu mugabo yihuje na Jean Paul Turayishimye, washinze undi mutwe w’iterebwabo wiswe Urunana-RAC, atangira gushishikariza abayobocye ba RNC ko bakwiye kuyoboka uyu mutwe mushya, kuko Kayumba ari umugambanyi.
Deo Nyirigira, ni umusaza ufite urusengero mu karere ka Mbarara muri Uganda rwitwa AGAPE, akaba arirwo rwifashishwaga n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, mu bikorwa by’icengezamatwara no kwinjiza abanyamuryango muri uyu mutwe. Uyu Musaza kandi agendeye ku mabwiriza yahabwaga n’ikihebe Kayumba Nyamwasa yakoranaga n’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI mu bikorwa byo gutoteza abanyarwanda bava cyangwa baba muri Uganda batakoranaga nuyu mutwe ndetse bamwe muribo bagiye bicwa.
Twabibutsa kandi ko Jean Paul Turayishimye uri gukorana na Nyirigira, yahoze ari umupagasi (esikoti) wa Kayumba nyamwasa ndetse akaba yarashinzwe n’imirimo y’ubutasi muri uyu mutwe. Nyuma yaho Turayishimye ababajwe cyane n’ishimutwa rya Ben Rutaba ndetse bikanavugwa ko yashimuswe na Kayumba afatanije n’ukuriye urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI, ibi byatumye ishimutwa rye, Kayumba arigereka kuri Turayishimye ndetse biza no kumuviramo kwirukanwa muri RNC.
Ibi biri mu byatumye Jean Paul Turayishimiye afatanyije n’abavandimwe ba Ben Rutaba, Tabita Gwiza ndetse na Simeon Ndwaniye nabo birukanwe muri RNC, bashinga umutwe w’iterabwoba wa Urunana-RAC ndetse bahita batangira n’ibikorwa byo kwihimura kuri Kayumba na RNC batwara abanyamuryango bayo.
Ku ikubitiro ikiswe RNC intara yo mu bufaransa, intara ya Canada ndetse n’abake bo mu ntara ya Leta z’unze ubumwe za America bose bahise biyomora kuri RNC ya kayumba nyamwasa bahitamo kuyoboka Urunana-ARC ya Jean Paul Turayishimye.
Gahunda ya Jean Paul Turayishimye yo gukomeza kwigarurira abayoboke ba RNC yayikomereje muri Uganda aho Kayumba Nyamwasa afite abayoboke benshi dore ko ashyigikiwe n’urwego rushinzwe ubutasi by’igisirikare cya Uganda.
Amakuru agera kuri my250tv, avuga ko taliki ya 11/07/2020 abayoboke bahoze ari aba RNC muri Uganda bateguye inama yo kugirango hanozwe uburyo bwo gushaka abandi bayoboke binjira muri Urunana- RAC, cyane ko ubu byeruye Deo Nyirigira arimo gukorana byahafi na Jean Paul Turayishimye.
Abayoboke bagera kuri 40 bari bitabiriye inama mu gace ka Nama mu karere ka Mityana, bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda bashinjwa gukora inama zitemewe kku kagambane ka Kayumba, kugeza ubu bakaba bafungiwe mu mazu y’ibanga ya CMI.
Amakuru ava muri RNC avuga ko Kayumba Nyamwasa yamaze kumvikana n’inzego z’umutekano muri Uganda na CMI ko ntarindi shyaka ry’abanyarwanda ryemerewe gukorera politike muriki gihugu atari RNC ndetse na Deo Nyirigira agacungirwa hafi.
Naho amakuru aturuka muri CMI akavuga ko uzabigerageza wese nta ruhushya ruturutse muri RNC azajya afatwa agafungwa.