Fred Barafinda, uzwiho uburwayi bwo mu mutwe, ari gukoreshwa nabiyita abo muri opozisiyo mu nyungu zabo bwite

Barafinda Sekikubo Fred, umugabo w’imyaka 49, wamenyekanye cyane mu bihe byo kwakira candidature z’uwagombaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo 2017. Kuri ubu yaramaze amezi 7 ari mu kigo kivura indwara zo mu mutwe i Ndera nyuma yaho bigaragaye ko abana n’uburwayi bwo mu mutwe. Benshi mu barwanya leta y’u Rwanda (Ibigarasha) bakomeje kubyuriraho bakamukoresha mu nyungu zabo bwite.
Umwe mu baturanyi ba Barafinda twahaye akabyiniriro ka Muvunyi, yadutangarije ko kuba Barafandi ari umwe mu bantu bari gukurikiranwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera, ntagitangaje kirimo kuko nubusanzwe asanzwe agira ikibazo cyo mu mutwe kuko ngo aba avuga amagambo aterecyeranye.

Akomeza avuga ko benshi mu batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda babyuririyeho batangira ku mukoresha mu nyungu zabo bwite ndetse akavuga ko hari nabamubwira ibyo agomba kuvuga bamubeshya ko bamushyigikiye ari umuntu udasanzwe, umugore we nawe akagendera muri uwo murongo.
Undi muntu uzi neza Barafinda Sekikubo ndetse baniganye mu mashuli abanza muri Uganda, tutavuze amazina ku mpamvu ze bwite, avuga ko uretse kuba ibisubizo by’ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, byerekana ko abana n’uburwayi bwo mu mutwe, ngo kuva na cyera ari muto yari umuntu wagiraga ikibazo cyo mu mutwe. Yakomeje atubwira ko Barafinda Sekikubo Fred, yavukiye ahitwa Kraal mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’1971 kuri Se witwaga Hategekimana Augustin, na Nyina umubyara witwaga Komini Cyiza. Barafinda akaba avuka ari umwana wa mbere mu bana 20 bose babyawe n’uyu muryango. Kuri ubu barafinda afite umugore n’abana 10.
Amwe mu magambo yagaragazaga ko abana n’uburwayi bwo mu mutwe, yumvikanye cyane ubwo yageragezaga kuba umwe mu ba kandida bifuzaga guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yarateganyijwe mu mwaka 2017, dore ko na mbere yaho yaramaze igihe avurirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera.
Fred Barafinda, ubwo yatumirwaga mu kiganiro kuri televiziyo ya Royal TV taliki ya 14/06/2017, yiyemereye imbere y’abanyamakuru bari bayoboye ikiganiro ko yabaye mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe i Ndera. Mu mugambo ye yanavuze ko iyo bamuhaga imiti y’uburwayi, ngo akenshi yangaga kuyinywa akayifata akajijisha ko ayinyoye mu gihe umuganga yabaga aziko yayinyoye, nyamara akenshi yahitaga ayijugunya, biri no mu byatumye yaratashye adakize neza. Kuba rero yarasubijwe kwa muganga ntagitangaza kirimo.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba Royal TV muri 2017 mu kwezi kwa Kamena, abanyamakuru bamubajije impamvu avuga ko ari umukandida wigenga kandi akanavuga ko ahagarariye ishyaka, yabashubije agira ati:”nitwa Fred kandi Fred ni past tense ya veribe to free, naho akavuga ko ijambo ryayo (Noun) ari freedom, akomeza agira ati :”njye naribohoye, Barafinda ni umuhanzi utarahanzweho”.
Taliki ya 12/06/2017, ubwo abandi bakandida bajyanaga, ibyangombwa n’urutonde rwababasinyiye kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) we yagiyeyo ntabyo ajyanye avuga ko agiye kubishaka akazabizana.
Barafinda kandi ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa wa KigaliToday tariki ya 12 Kamena 2017, yatangaje ko n’ubwo yaragifite ibyangombwa ataruzuza nk’umukandida wigengaga, anahagarariye ishyaka rye ryitwa RUDA, aho yavuze ko yizeye ko natemererwa nk’umukandida wigenga, azemererwa nk’uhagarariye ishyaka RUDA, nyamara bitemewe n’amategeko.
Ikindi cyatangaje abantu, Barafinda yavuze ko ishyaka rye rifite Abarwanashyaka barenze Miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana arindwi (9.700,000) by’Abanyarwanda, nyamara uyu mubare warurenze cyane uwabari bamaze kwiyandikisha kuri liste y’itora kuko kugeza icyo gihe abari bamaze kwiyandikisha bageraga kuri Miliyoni esheshatu gusa, ukibaza ukuntu iryo shyaka rye ryari rikivuka ryari kugira abayobocye bangana batyo!!?
Tubibutse ko mu gihe cyose Barafinda, yari mu bitaro by’i Ndera, umuryango we wahabwaga ubufasha na leta y’u Rwanda harimo nko ku bagenera ibibatunga muri ibi bihe bitotoshye by’icyorezo cya Covid 19.