25-04-2024

Hakizimana Muhadjiri birangiye yemeye gusinyira ikipe ya Rayon Sport

Hari hashize iminsi bivugwa ko Hakizimana Muhadjili ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports, ubu ntibikiri ibihuha uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates Fc yo muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi yongeye kugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Rayon Sports, biaza kurangira yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, nk’uko amakuru twizeye abihamya.

Hakizimana Muhadjiri


Kugeza ubu impande zombi yaba Rayon Sports cyangwa umukinnyi Hakizimana Muhadjili ntibigeze bifuza gutangaza aya makuru, gusa umukinnyi we akavuga ko cyigero cya 90% yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.


Hakizimana Muhadjili asinyiye Rayon Sports nyuma y’abandi bakinnyi barimo umunya-Togo Alex Harlley, wari usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Issa Bigirimana wakiniraga Police Fc, Manasseh Mutatu na n’umunyezamu Kwizera Olivier bahoze bakinira Gasogi United, ndetse n’umutoza Guy Bukasa nawe watozaga Gasogi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading