Claude Gatebuke, igikoresho cy’interamwe mu mugambi wazo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Claude Gatebuke, umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bahezanguni bamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yirirwa abeshya isi yose ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara atarari mu bahigwaga ubwo Jenoside yakorwaga.
Ubushinyaguzi, ubugome, kubeshya, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nibyo biranga Claude Gatebuke wirirwa asakuza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye, yiyoberanya ko yarokotse Jenoside nyamara ari umubeshyi ushaka amaramuko ngo araharanira uburenganzira bwa muntu.
Ibi biri mu byatumye abasomyi ba my250TV batwandikira badusaba kuzabagezaho umwirondoro wa Claude Gatebuke wirirwa abeshya ko yarokotse jenoside.
Claude Gatebuke akomoka mu kagali Mugara, Umurenge wa Gishwati, muri Komine Kayove, ahahoze ari perefecture ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, avuka kuri Justin Gatebuke, warufite abagore babiri aribo Nyambuga Agnes na Ntabugi. Ntabugi akaba ariwe Nyina wa Claude Gatebuke.
Mu babyeyi be bose ntanumwe wari Umututsi kuburyo byari gutuma bahiga Claude Gatebuke na mushiki we bahigwaga mu gihe cya Jenoside, Se ariwe Justin Gatebuke, yavutse mu 1956, avukana kandi n’abavandimwe batatu harimo; Elias Ukwitegetse wari umubazi ku isoko rya Nkora na Theophile Burindwi wari umukarani wa komini Kayove, wanahakoze igihe kinini cyane ndetse na mushiki wabo Nyiramakuba.
Abazi neza Justin Gatebuke ubyara Claude Gatebuke na Alice Gatebuke, cyangwa se abakoranye nawe mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya ko ubutagondwa bwe, aho atemeraga ko Abatutsi nabo ari abantu nk’abandi, nta nubwo abakozi bagenzi be b’Abatutsi bashoboraga kwicarana nawe aho bafatiraga amafunguro mu kazi, kuko bari bazi urwango yabangaga, bahoraga bitwararitse batecyereza ko yazabagambanira bakicwa.
Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nibwo abana ba Justin Gatebuke bagiye bazenguruka mu mashuri hirya no hino muri Amerika bakavuga ko barokotse Jenoside, mu buhamya bwabo butumvikana, usanga binyuraguramo kuberako buba bwuzuyemo ibinyoma.
Iyo Gatebuke yagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga ko bavuye I Kigali mu modoka bakajya i Gisenyi (iwabo ku ivuko), aho Jenoside yakozwe mu gihe kitarenze iminsi itanu, noneho mu buhamya bwe akavuga ko mu nzira interahamwe zamuhagaritse zikamusaba kwicukurira umwobo.
Mu byukuri abazi u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bazi neza ko hagati ya Mata na Nyakanga, nta metero 500 washoboraga kugenda utarahura na bariyeri y’interahamwe, ubwo se uwo Claude Gatebuke widegembyaga mu modoka kuva Kigali kugera Gisenyi yari muntu ki? Ni uko Atari mu bahigwaga kandi nawe abyiyiziho, kuko nta Mututsi wari kugenda yidegembya muri ubwo buryo azi ukuntu bene wabo bari kwicwa urwagashinyaguro.