Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda, Umuvugizi wa Ingabire Victoire Mahoro Jean yashyize ku karubanda amabanga yose yari yarahishwe na Nyirabuja.

Tariki ya 8 nyakanga, Mahoro Jean umuvugizi wa Victoire, yagiranye ikiganiro na Radio Urumuri ikorera ku mbuga nkoranyambaga (Youtube), aho yavuyemo nyirabuja umucyecuru w’imyaka 56, avuga ko ari umwe mubatangiranye n’umutwe w’iterabwoba wa ALIR waje guhindukamo FDLR.
Umuvugizi wa DALFA Umurinzi Mahoro jean ubwo yashyiraga ku karubanda amabanga ya nyirabuja, yavuze ko Perezidante w’ishyaka abereye umuvugizi (Ingabire Victoire) cyera akiri mu burayi yahoze mu “ishyaka rya ARIL”. Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo Ingabire Victoire yajyaga avuga.
Icyo kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti” Umuvugizi wa DALFA umurinzi aramagana amagambo Perezida Kagame yavuze kuri Ingabirw Victoire”. Mahoro jean yavuze byinshi byiganjemo gushinjura nyirabuja, aho yavuze ko Ingabire Victoire ari umwere ku byaha aregwa byo kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba ndetse anavuga ko Ingabire Victoire nta mitwe y’iterabwoba yigeze ashinga cg ngo akorane nayo.

Mahoro Jean nyuma yo gutangaza ayo mabanga akayashyira hanze kandi nyirubwite Ingabire victoire yari yarabigize ibanga n’ubwo bwose abantu bari babizi. Ingabire Victore yahise asaba abahagarariye Radio Urumuri guhita bavanaho icyo kiganiro kuri Youtube kugirango inkuru idasakara hose nyamara abenshi bari bamaze kubyumva kuko icyo kiganiro cyavanyweho hashize amasaha agera muri 13 gishyizweho.
Amakuru ikinyamakuru 250 TV gikesha inshuti ya hafi ya Mahoro Jean itarashatse ko amazina yayo atangazwa yagize iti” uyu mugoroba nahuye na Mahoro jean yarakaye cyane ndetse anafite agahinda ubwo yavaga kwa Ingabire victoire ambwira ko yamutonganyije cyane kuko yavuze mu kiganiro ko yahoze muri ALIR kandi nanjye niko narimbizi cyane ko mu ma dossier yampaye nabyo byari birimo”.
Yakomeje agira ati Mahoro yambwiye ko Ingabire yamutonganiyije cyane kuko na Radio urumuri yari yabanje kwanga gusiba icyo kiganiro ndetse inavuga yuko ibyo ari akantu gato abantu batari bwiteho. Nyamwara kuri Ingabire Victoire we yabifataga nk’ikosa rikomeye Mahoro yakoze kuko ryatuma abantu benshi bamenya byinshi yari yaririnze gutangaza.

Ingabire Victoire yahise asaba umuvugizi we gusaba imbabazi abicishije ku rubuga rwe rwa facebook aho yagize ati:” Mwongeye kwiririrwa nagirango nkosore kukiganiro nagiranye na Radio urumuri aho navuzeko umuyobozi wa DALFA-UMURINZI yabaye muri A.R.I.L . Naribeshye ahubwo yabaye muri R.D.L”
Tubibutse ko Ingabire Victoire yatangiranye na FDRL mu 1995 ikitwa RDLR (Rassemblement Democratique pour la Liberation du Rwanda) iri shyaka ryabagamo interahamwe zahunze ubutabera mu Rwanda ndetse n’abahoze mu ngabo za Habyarimana (FAR) bagize Uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi.
Mu mpera za 1996, Umutwe wa RDLR niwo waje guhinduka witwa PALIR, ushyiraho n’umutwe w’ingabo bise ALIR. Nyuma yaho baje gushinga urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri ALIR rwakoreraga ku mugabane w’uburayi, ruyoborwa na Ingabire Victoire, aho yarashinzwe gushishikariza urubyiruko kwinjira mu ngabo za ALIR ndetse no gukusanya imisanzu yo kuwufasha gutera u Rwanda.
Ingabire Victoire, yatoranijwe nk’umuntu utaragize uruhare muri jenocide yakorewe Abatutsi ndetse nk’umuntu wahoze afitanye umubano wihariye n’AKAZU ka Habyarimana dore ko Dr Akingeneye, umuganga wa Juvenal Habyarimana ariwe washakiye Bourse Ingabire Victoire yo kujya kwiga mu Buholandi mu mwaka w’1992.
Mu mwaka w’2000 yabaye perezidante w’ishyaka RDR (Republican Rally for Democracy in Rwanda) ryashinzwe nabahoze mu ngabo za FAR, rikaba ryari ishyaka rikorana nabari mu mashyamba ya Congo, muri iri shyaka ninaho hanyuzwaga inkunga zose zijya gufasha inyeshyamba za ALIR muri Congo.
Mu 2001, icyari cyariswe PALIR cyaje guhindukamo FDLR yubu, Ingabire Victoire Nawe muri ryashyaka yarayoboye yahise yihuza nandi mashyaka 3 Bashinga impuzamashyaka FDU-INkingi, akaba ari nayo Ingabire Victoire yaje ahagarariye mu mwaka 2010, muri icyo gihe FDU-Inkingi yarigikorana na FDLR.
Mu mpera z’umwaka w’2018, impuguke z’umuryango wabibumye zashyize umutwe wa P5, FDU-Inkingi yarimo nk’umunyamuryango ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari harimo n’u Rwanda.
Ibi byahungabanyije ingabire Victoire bituma ahita ahindura izina hutihuti hanyuma mu mpera z’umwaka w’2019, FDU-Inkingi ayihindurira izina ayita DALFA-Umurinzi, ishyaka ritari ryemererwa gukorera ku butaka bw’ u Rwanda.