23-09-2023

Victoire Ingabire ntaho yahungira ibimenyetso simusiga bigaragaza isano ye hafi na Genocide yakorewe abatutsi

0

Hari tariki ya 12 Ukuboza 2010, ubwo Polisi yo mu gihugu cy’u Buholandi yasakaga bikomeye inzu Ingabire Victoire yabanagamo n’umugabo we Lin Muyizere ndetse n’imodoka bari batunze. Ibi byabyaye ku busabe urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwagejeje ku nzego zo mu Buholandi, nuko abapolisi 12 basaka inzu yose yari iherereye Zevenhuizen, hafi n’umugi wa Rotterdam nuko bohereze amadosiye ndetse na mudasobwa mu Rwanda basanzeyo. Umugabo wa Ingabire,  Lin Muyizere kuko yari azi ibyo bafashe yavugije induru ku ma Radiyo Mpuzamahanga kugirango batabyohereza mu Rwanda ariko biranga biba iby’ubusa. Polisi kandi yasatse n’inzu yundi muntu wari ukomeye muri FDU Inkingi yari iherereye mu mugi wa Bilthoven. Inyandiko zashinje Ingabire kandi ntizavuye mu Buholandi gusa kuko hari n’izoherejwe n’ubushinjacyaha bwa Leta ya Kongo-Kinshasa.

Amadosiye yoherejwe mu Rwanda, yaje ashimangira ibyo ubushinjacyaha bwanshinjaga Ingabire, cyane cyane ko Ingabire yashinjwaga nabo bakoranaga muri FDLR harimo Col Nditurende na Lt Col Noel Habiyaremye na Maj Vital Uwumuremyi

Abasirikari bakuru bo muri FDLR bashinjaga uruhare rwa Ingabire gukorana nuwo mutwe

Ibimenyetso byoherejwe na Polisi y’u Buholandi, birimo inyandiko mvugo y’inama, impapuro zigaragaza ko yoherereje amafranga FDLR turabibagezaho mu mashusho nkuko byakoreshejwe mu rubanza.

Inyandikomvugo y’inama ya FDU Inkingi ishyiraho umutwe w’ingabo yafatiwe mu rugo rwa Ingabire na Polisi y’u Buholandi
Inyandikomvugo y’inama yafatiwe mu nzu ya Ingabire mu Buholandi
Inyandiko zigaragaza amatike y’indege yabo muri FDLR bakoresheje bajya kureba Ingabire i Kinshasa nkuko zatanzwe n’ubushinjacyaha bwa Kongo-Kinshasa
Inyandikomvugo y’inama ishyiraho umubare w’ingabo ndetse umukono w’intokiukosora ukaba ari uwa Ingabire nkuko byerekanwa hasi n’ibaruwa yiyandikiye asaba imbabazi
Ibaruwa isaba imbabazi Ingabire yandikiye Perezida wa Repubulika, umukono uhuye neza nibyo Ingabire yakosoraga mu nyandiko zishyiraho umutwe w’Ingabo
Inyandiko igaragaza umubare w’amafaranga Ingabire yohereje binyuze kuri Mujawayezu Speciose kuri Western Union akakirwa na Maj Vital Uwumuremyi. Speciose yemereye Polisi y’u Buholandi ko yari yatumwe na Ingabire ko uwo yohererezaga atari amuzi

Ingabire Victoire akomeje kwishongora ashaka kugaragaza ko ari umunyapolitiki w’amahoro, ariko nk’abandi banabose bafite ababyeyi bijanditse muri Jenoside, yumvikanye ahakana uruhare rwa nyina umubyara, Dusabe Therese wakatiwe burundu n’inkiko Gacaca kubera uruhare rwe mu kurimbura Abatutsi mu cyahoze ari Butamwa aho yari umuforomo.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: