10-06-2023

Impyisi yiyambitse uruhu rw’intama, umugambi wa Ingabire Victoire ni uwo gusubiza u Rwanda mu bihe byo muri 1959

Umubeshyi, urangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside Ingabire Victoire yakamejeje ku mbuga nkoranyambaga mu nyandiko n’amashusho abeshya abanyarwanda ko yavuye mu Rwanda ahunze.

Mu mwaka 1992, Ingabire, yavuye mu Rwanda ahawe bourse na Leta yo kujya gukomeza amashuri mu gihugu cy’u Buholandi mu gihe we yarasanzwe ari umukozi wa minisiteri y’imari n’igenamigambi. Mu 2010 yagarutse mu Rwanda ari agakingirizo n’igikoresho cy’interahamwe n’abari bariyise Leta y’abatabazi mu mugambi wo gukomeza jenoside bari basize batarangije.

Ingabire Victoire, akigera mu Rwanda yahise yihutira kujya kunamira imva ya Mbonyumutwa Dominique, Sekuru wa Jenoside. Ishyirahamwe ryiswe Jambo asbl rikorera mu gihugu cy’ububirigi ryashinzwe n’abana ndetse n’abuzukuru ba Mbonyumutwa ndetse n’abana babakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, nibo bashaka inkunga mu bihugu by’uburayi yo gutera inkunga ibikorwa bibisha bya Ingabire.

Ingabire agarutse mu Rwanda mu 2010 yaje aherecyejwe n’interahamwe Ntawangundi Joseph, wari warakatiwe igihano cy’imyaka 15 adahari kubera ibyaha byo gukora Jenoside yari yarahamijwe n’inkiko Gacaca.

Ntawungundi Joseph, akimara gufatwa ngo ashyikirizwe ubutabera, Ingabire yakoze uko ashoboye ngo ashinjure Interahamwe ye, akavuga ko Ntawangundi Joseph yakorewe Abatutsi yabaye adahari ndetse ko yarari mu gihugu cya Kenya! Nyamara icyo kinyoma cyaje kunyomozwa na Ntawangundi aho yemeye ibyaha n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu afungiye muri Gereza ya Mpanga kandi akomeje kubitangamo ubuhamya muri gereza.

Ingabire Victoire yagrutse mu Rwanda mu rwego rwo kongera kwimakaza inzangano zishingiye ku moko y’Abahutu n’Abatutsi mu mugambi we mu bisha wo gusubiza u Rwanda mu bihe byo mu 1959. Mu 2010 ubwo yajyaga gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku gisozi, yahavugiye amagambo y’ubushinyaguzi no gupfobya Jenoside, aho yabivuze muri aya magambo :”
“Uru rwibutso ruragarukira ku bahitannnywe n’ itsembabwoko n’itsembatsemba ry’Abatutsi, haracyari uruhare rundi rw’itsembabwoko ryakorewe Abahutu.”

Ingabire kuba yarageze mu Rwanda akunamira imva ya Mbonyumutwa ndetse no kuba ashyigikiwe n’abuzukuru be n’abandi bafite ababyeyi bakoze Jenoside harimo nka Denise Zaneza ndetse n’interahamwe zibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, RUD-Urunana, P5 ndetse na RNC n’ikimenyetso ntakuka cy’umugambi mubisha wa Ingabire wo gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Muri Gicurasi 2019, Ingabire yakoranyije abantu mu karere ka Kirehe agamije kwinjiza cyane cyane urubyiruko mu mitwe y’iterabwoba ashimangira ko bagoma kwibanda mubo mu bwoko bw’Abahutu ndetse nabahoze mu ngabo za EX-FAR, ndetse yanavuze ko Abatutsi Atabakunda kuko ngo babayeho neza.

Guhera Kuri 8:05

Muri 1995, uwahoze muri Ex-FAR Lt Col Bahufite Juvenal nibwo watumijeho Ingabire Victoire ngo aze gutanga umusanzu we muri FDLR nk’umunyapolitike ubwo yari ikitwa RDLR nyuma igahindurirwa izina ikitwa PALIR kugeza ubwo ibaye FDLR-FOCA.

Mu 1996, Ingabo za Laurant Desire Kabila zasenye ibirindiro by’interahamwe na EX-FAR zikwirwa imishwaro bahungira muri za centre Afrique, Zambia, Mozambique ndetse no mu mashyamba ya Congo. Mu mwaka 1997-1998 Ingabire niwe wongeye kugira uruhare mu kwisuganya kwa FDLR.

Muribuka ibitero by’abacengezi byabye hagati ya 1998, 1999, 2001 mu turere dutandukanye nka Musanze yarikitwa Ruhengeri aho Abacengezi bazaga bakica abaturage, bagatega amamodoka bakayatwika, ndetse no mu karere ka Karongi (Kibuye) ku ishuli ryisumbuye rya Nyange bakica abanyeshuri banze kwitandukanya hakurikijwe amoko ya Hutu na Tutsi, muri iki gihe Victoire yarari muri FDLR ashinzwe urubyiruko ndetse no gushaka abawinjiramo.

Mu 2001 nyuma yaho bakubiswe inshuro n’ingabo z’u Rwanda, FDLR yahise ibona ko gufata u Rwanda biciye mu bitero bitagishobotse, bigira inama yo guhitamo Ingabire nk’umuntu utaragaraweho n’icyaha cya Jenoside ngo abaserukire agaruke mu Rwanda, nk’umunyapolitike bityo ibindi bikorwa byose bajye babinyuza mu ishya ke, umugambi uranozwa ndetse ushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ 2010 agaruka mu Rwanda.

Abo bashinganye FDLR harimo Col Nditurende Tharcisse, Lt Col Habumuremyi Noheli, Capt Karuta JMV na Majoro Uwumuremyi Vital bose bageze aho bataha mu gihugu mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo, mu mugambi wo kuzakorana na Ingabire wari kuzabasanga mu Rwanda ngo bashinge umutwe witwa Coalition des Forces Democratiques wari warahawe inshingano zo gukorera mu gihugu imbere, mu mugambi wo gusubiza u Rwanda mu bihe byo muri 1959, aho bavugaga ko ubutegetsi bugomba gusubizwa mu maboko ya rubanda nyamwinshi ko batigeze batsindwa!!

Ingabire akomeje gukwirakwiza ibinyoma mu itangazamakuru, inyandiko na video mu mugambi wo kuyobya uburari, n’amacenga aganisha ku macakubiri yo gushaka uko yakorana n’abahutu ngo basubize uRwanda mu bihe byo muri 1959.

Leave a Reply

%d bloggers like this: