23-09-2023

Charles Kambanda noneho arimo gutagatifuza ibyihebe byo muri Mozambique!

0

Nyuma y’imyaka myinshi ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi anakwirakwiza icengezamatwara ry’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo RNC, FDLR, FNL na RUD-Urunana, ubu Kambanda Charles ageze ku rwego rwo gutagatifuza ibyihebe byo muri Mozambique biri kurwanywa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique.

Uyu mugabo wiyitirira ko afite impamyabumenyi y’ikirenga kandi iri igicupuri, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama yumvikanye ku muzindaro wa RNC atesha agaciro urugamba rwo guhashya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado ari nako abeshya rubanda ko ibyihebe biri kurwanywa ari inzirakarengane z’abaturage “baharanira uburenganzira bwabo”.

Ni mu gihe Leta ya Mozambique ubwayo ari yo yisabiye u Rwanda ubufasha mu guhashya ibyihebe byari byarayogoje iriya ntara, ndetse umusanzu w’u Rwanda ukaba ukomeje gutanga umusaruro cyane ko ibi byihebe bimaze gutsinsurwa mu bice byinshi byari byarafashe.

Ibitekerezo biciriritse bya Kambanda kimwe no kwigira intyoza mu by’intambara kwe, byatumye Abanyarwanda benshi bamuha inkwenene, ndetse byongera gukurura impaka ku “mpanyabumenyi y’ikirenga” yiyitirira mu gihe “nta muntu ku rwego rw’iyo mpamyabumenyi wavuga ubucucu nk’ubwa Kambanda” nk’uko byagarutsweho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ubusesenguzi bwa Kambanda bwagaragaje ko mu mutwe we nta kirimo kuko ibyinshi yashingiragaho ari ibyo yasomye mu kinyamakuru Chimpreports gikora icengezamatwara ry’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI), uru rwego rukaba runakorana bya hafi na buri wese ufite umugambi wo guhungabnya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko imitwe y’iterabwoba Kambanda abereye umwambari.

Icyo kinyamakuru ku mugoroba wo kuwa 11 Kamena cyasohoye inkuru yikinyoma ifite umutwe ugira uti “Afrika y’epfo yaburiye u Rwanda kudakomeza kwishima muri mozambike”; iyi nkuru yahise ikurwa ku rubuga rw’iki gitangazamakuru kubera ko cyari igihuha, ni yo Kambanda wataye umutwe yubakiyeho “ubusesenguzi” bwe!

Igitangaje ni uburyo ingirwa “Professor” Kambanda yumvikanye avuga ashize amanga ko “Minisititiri w’Ingabo muri Afrika y’epfo Nosiviwe Mapisa Nqakula yavuze ko u Rwanda rukora propagande muri Mozambike” mu gihe nyama hari hashize igihe uyu mutegetsi avanwe mu nshingano na Perezida Ramaphosa – bikaba bisekeje uburyo uyu mutamutwe wiyita impuguke mu karere atamenya Minisitiri wavanywe mu nshinagano .

Mu mvugo y’ubwihebe ivanze no kwinyuraguramo ndetse no kurya indimi, uyu Kamabanda yumvikanye avuga ko “Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri mozambike kugirango zipfe” kandi ko “nta kintu zizashobora gukora”; imvugo yateye benshi kwemeza ko uyu mugabo niba atarahumye ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe kuko ibikorwa by’ingabo na Polisi y’u Rwanda bifatanyije n’iza Mozambike birivugira cyane ko uturere twose tugize Intara ya Cabo Delgado twamaze kwamburwa ibyihebe ubu turi mu maboko yazo.

Kambanda Charles nareke kwigira intyoza kuko mu mutwe we ntakintu kirimo dore ko kuba uba umwambari w’imitwe y’iterabwoba ya RNC, FDRL, FLN na RUD-Urunana ari byo bimutera gutagatifuza ibyihebe bigenzi bye mu byo muri Mozambique.

 

Felix Mugenzi

 

 

 

 

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: