10-06-2023

Amatakirangoyi: Umunyabyaha Nahimana Thomas nawe atangiye guhimba ko arwaye mu mutwe!

Ingirwamupadiri Nahimana Thomas nyuma y’imyaka 16 akora ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugumura Abanyarwanda no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, ubu yadukanye amanyanga yo kwigira umurwayi wo mu mutwe nyuma yo kumenya ko ashobora gutabwa muri yombi akoherezwa mu Rwanda gukurikiranwa n’ubutabera.

Nahimana wahoze ari umupadiri wa Paruwasi ya Muyange iri mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, yatorokeye mu Bufaransa mu mwaka wa 2005 nyuma yo kunyereza amamiliyoni mu kigo cy’imari iciriritse cya ASOFI Sangwa Muyange Microfinance; ayo mafaranga yari agenewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’abana bo muri iriya paruwasi.

Nyuma yo kugera mu Bufaransa, Nahimana yiyise “impunzi ya politike” mu rwego rwo kuyobya uburari, bityo atangira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kwandagaza ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu kinyamakuru rutwitsi cye cyitwa “Le Prophete”; ibintu byatumye Kiliziya Gatolika yitandukanya nawe mu mwaka wa 2011 ndetse inamwambura ubupadiri.

Mu kiganiro Nahimana Thomas yagiranye n’interahamwe kabombo Mulindahabi Jean claude tariki ya 11 Kamena kuri YouTube, uyu munyabyaha yumvikana asobanura byinshi ku buzima bwe gusa abikora abiganisha ku kumvikanisha ko yaba afite uburwayi bwo mu butwe akomora ku babyeyi be.

Ni ikiganiro cyabereye muri Rouen, agace ko mu Bufaransa kihishwemo n’interahamwe nyinshi zatorotse ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko inkiko Gacaca dore ko hari hanihishe Kabuga Felicien mbere y’uko afatwa.

Muri icyo kiganiro Nahimana avuga ko nyina umubyara witwa Claudio Iyamubonye yabanje kuba indaya dore ko ngo akirangiza amashuri abanza yakundanye n’abasore babiri bavukanaga kandi bose ngo yarabakundaga.

Nahimana akomeza avuga ko nyina yaje gushyingiranwa n’umwe muri abo basore ariko atwite; byumvikane ko Nahimana nawe ubwe atazi se umubyara kuko abo basore bose bahuriraga kuri nyina mbere y’uko ahitamo umwe!

Mu kumvikanisha icyo yita “ibibazo” yanyuzemo bikomeje no kumukurikirana, Nahimana yavuze ko nyina amutwite inda yaje kugira ikibazo ndetse ngo abaganga bamubwira ko umwana we [Nahimana nyirizina] yapfuye, “ku bw’amahirwe umwana aza kuvuka niko kumwita Nahimana.”

Nahimana kandi yagarutse ku wo yita se umubyara maze avuga ko nawe yashatse abagore bagera kuri batatu ndetse ko hari na barumuna be bavutse mbere y’uko we avuka – ibyo byose ababyumvise banzuye ko Nahimana ashobora kuba ashaka kwerekana ko afite ibibazo yagiye aterwa n’ababyeyi be b’indashoboka.

Uyu munyabyaha yakomeje yishongora ko mu gihe yigagaga ubupadiri abamwigishaga bamubwiraga ko kenshi ko “kugira ubwenge cyangwa ubumenyi udafite umutimanama uba warapfuye uhagaze”, ibi bishimangira ko Nahimana nawe yapfuye ahagaze kuko n’ubundi ubwenge yavanye mu gipadiri ntacyo byamumariye.

Kuyobya uburari…

Umunyarwanda yabivuze neza ko “amaherezo y’inziri ni mu nzu”, Nahimana nawe arabizi neza ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kugarurwa mu rwamubyaye kuryozwa ibyaha akomeje gukora cyane ko na Dipolomasi y’u Rwanda n’Ubufaransa ubu ari nta makemwa; ibintu biherutse gushimangirwa na Perezida Macron wahishuye ko Ubufaransa butazakomeza kwemera kuba indiri y’abahemukiye u Rwanda.

Uyu mugabo ubu arashaka kwerekana ibyaha akora abiterwa n’uko afite ibibazo byo mu mutwe yatewe n’ababyeyi be, gusa ntibitangaje cyane ko ayo ari amanyanga aharawe n’abapfobya Jenoside iyo bisanze bahamwa n’ibyo bakoze; aha twavuga nka Karasira Aimable n’abandi bose bagiye bakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga batabwa muri yombi bakiregura bavuga ko bafite ibibazo byo mumutwe, mu rwego rwo kugira ngo badakurikiranwa n’ubutabera.

Kwirwaza mu mutwe kwa Nahimana avuga yatewe n’uburyo yavutsemo no kugaragaza ko ibyo amaze iminsi avuga ari ibibazo byo mu mutwe ni amatakirangoyi kuko uko bizagenda kose azafatwa, yoherezwe mu Rwanda, agezezwe imbere y’ubutabera kuko nta murwayi wo mu mutwe ujyanwa kuri YouTube no gupfopfa Jenoside yakorewe Abatutsi no kugumura Abanyarwanda.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: