Ubuhararumbo bw’ingirwamupadiri Thomas Nahimana buvahe?

Benshi mu bazi Padiri Nahimana Thomas, bamuzi nk’umugabo udahwitse, wuzuye urwango n’ubujiji agaragariza mu kugoreka amateka no guhimbahimba ibinyoma biyobya abantu, agakunda kubeshya kubi ku buryo ashobora kubika uwapfuye kandi Isi yose izi neza ko ari muzima.
Uyu mugabo yabanje kuba Padiri muri Diyosezi ya Cyangugu ari na ho akomoka, gusa ubanza yari yibeshye umuhamagaro kuko yaje guhambirizwa mu nshingano, ahagarikwa n’uwahoze ari Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangungu, Jean Damascène Bimenyimana. Nta kindi Nahimana yari buzire kitari imyitwarire mibi, irimo kunyereza umutungo ndetse no kubiba amacakubiri mu Rwanda.

Nyuma yo gushoberwa, Nahimana yahisemo kwerekeza mu mahanga, maze agezeyo, nk’uko bimaze kumenyerwa ku bandi bafite imyumvire nk’iye, atangira kuvuga ko buryo bwose mu Rwanda nta kigenda, abahari nta mahoro bafite, ubukene n’ubwicanyi ari byo bibaranga kandi igice kimwe cy’abaturage cyahejwe mu iterambere n’imiyoborere by’igihugu.
Nahimana yaje gushinga ishyaka ryitwa ‘Ishema ry’u Rwanda’, ndetse mu 2016 aca igikuba avuga ko azaza i Kigali kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida yari buzabeho umwaka ukurikiyeho, n’ubwo bitamukundiye.
Ibyo bimaze kumupfubana, uyu mugabo yigererejeho avuga ko ashinze leta ikorera mu buhungiro, ndetse anashyiraho abaminisitiri 14, gusa amakuru y’iyo leta ya baringa yarangiriye aho.
Amaze kuburanirwa, Nahimana yasubiye mu Bufaransa akomeza amagambo ye y’urwango n’ibikorwa by’amacakubiri, n’ubwo abamuzi bavuga ko ntacyo bimumariye kuko n’ubundi ari umugabo ubayeho mu buzima bugoye, aho akura amaramuko ku nkunga ya leta y’u Bufaransa igenewe abatishoboye.
Mu biganiro bye kandi, bimwe anyuza ku rubuga rwe ‘Le Prophete’, Nahimana yakunze kumvikana avuga amagambo arimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nko mu mwaka wa 2015, mu kiganiro uyu mugabo yahaye BBC yavuze ko mu Rwanda hakwiye kujya hibukwa ‘abantu bose’, ndetse ko ijambo Jenoside ritagakwiye gukoreshwa, ahubwo hagakoreshejwe Itsembabwoko n’itsembatsemba.
Icyo gihe yagize ati “Ibyabaye mu Rwanda ntibyakwirwa mu nyito ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’. Ibyiswe gutyo ni igice kimwe cy’ishyano ryashyikiye Abanyarwanda. Reka twongere tubyiyibutse. Kwibuka abacu bose ni ryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda”.
Uyu mugabo kandi yavuze ko “Kwibuka ari intwaro ya politiki ihoraho yo guhembera umujinya, gufungirana abaturage mu bwoba no mu gahinda, kwimakaza irondakoko ndetse bikwiye kwamaganwa.”
Yongeyeho ko igice kimwe cy’abanyarwanda cyahejwe, aho ngo “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda”, ndetse ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe.”
Nahimana kandi aherutse gutungura Isi ubwo yavugaga ko Umukuru w’Igihugu atakiriho, na nyuma yo kwibonera Perezida Kagame atanga ikiganiro n’abanyamakuru, yakomeje guhinyuza avuga ko ibyakozwe ari nka filime yakinwe.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, Murashi Isaie, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko ibikorwa bya Nahimana na bagenzi be bigamije gukomeza umugambi w’abakoloni wo gutandukanya Abanyarwanda, umugambi uhabanye n’uwo leta iyobowe na Perezida Kagame ifite wo guhuza abanyarwanda, bakongera kugira igihugu gikomeye.
Murashi yagereranyije u Rwanda ba Nahimana bifuza “nk’u Rwanda rupfunyitse mu bukoloni”, kuko abakoloni ari bo baruhaye isura y’amoko rutahoranye, dore ko mu Rwanda rwa Gasabo nta moko yarurangwagamo, kuko yigishijwe n’abazungu bagamije inyungu zabo bwite.
Uyu mushakashatsi yavuze ko nta bundi buryo abazungu bari bukoreshe bakabasha kuyobora u Rwanda butari uguca Abanyarwanda mo ibice, kuko basanze ari igihugu gikomeye kandi gifite ubuyobozi bwubakitse neza.
Yagize ati “Bahasanze rwa Rwanda rwa Gihanga, bararutinya cyane. Batinya ko ari igihugu kinini, kandi ko ari igihugu gifite abami b’ibihangange, b’indwanyi kandi bazi gushyiraho ubutegetsi buhamye, bukomeye kandi butavogerwa”.
Yifashishije ubuhamya bwa Von Götzen, Murashi yagarutse ku buryo mu Rwanda nta bucuruzi bw’abacakara bwigeze buhabera, ndetse ngo n’Abarabu 14 bigeze guhirahira bakaza gushaka abacakara mu Rwanda ahagana mu 1880, ntibasubiye iwabo, nk’uko ubuhamya bw’abandi barabu bagenzi babo bwabihamyaga.
Ibi rero ngo abazungu barabibonye, bigaragara neza ko uburyo bushoboka bwo kuyobora abanyarwanda ari ukubacamo ibice, maze batangira gukoresha uburyo bwari busanzwe mu Rwanda bugaragaza umutungo w’umuntu, babuhinduramo amoko.
Aha ni ho bahereye barema abahutu n’abatutsi, amazina ubusanzwe yagaragazaga ubutunzi bw’umuntu, kuko umukire yitwaga umututsi, naho umukene akitwa umuhutu, ndetse umuntu umwe akaba yarashoboraga kujya mu cyiciro cy’abahutu cyangwa abatutsi bitewe n’ingano y’ubukungu bwe.
Murashi yavuze ko bitegereje maze “Baravuga bati Rwabugili ni umwami muremure cyane, abandi bagufi ategeka ni abahutu”.Padiri Nahimana Thomas apfobye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Uku gucamo abanyarwanda ibice ndetse no gukomeza gukwirakwiza inyigisho z’amoko, ni byo byashibutsemo abantu bafite ingengabitekerezo nk’iya Padiri Nahimana, nk’uko Murashi abivuga.
Yagize ati “Urwo Rwanda rero rupfunyitse mu bukoloni ni rwo rwaremye ba Kayibanda batari abahutu, inkomoko ya Kayibanda iranzwi. Ni rwo rwaremye ba Gitera batari abahutu, inkomoko yabo irazwi. [iyo nkomoko ni] Abatetera n’Abanyoro”.
Nyuma y’uko Abanyarwanda bamwe batangiye gucengerwa n’inyigisho z’abakoloni ndetse bakayoboka amoko, Murashi avuga ko u Rwanda rwacitsemo ibice, ruhinduka “igihugu cy’amaharakubiri”.
Aya maharakubiri yari azanywe mu Rwanda ni nayo yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Murashi avuga ko nyuma y’uko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zihagaritse Jenoside zigatangira kubaka igihugu, abacengewe n’ingengabitekerezo z’abakoloni binangiye, bakanga kwemera ko igihugu gishobora kubaho kidashingiye ku moko nka mbere, kenshi bakabikora kubera inyungu zabo bwite bakura mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iyi ngo niyo mpamvu abantu nka Nahimana batava ku izima, kuko benshi batarumva ko igihugu cyakwigobotora ingoyi y’amoko burundu, kikabaho mu buryo buha buri wese amahirwe angana kandi bushobora kubateza imbere.
Imyumvire nk’iya Nahimana ariko nayo ngo isa nk’idafite ahazaza, kuko abantu benshi bagenda bayizinukwa uko imyaka ishira.
Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikorwa by’abantu nka Nahimana bitaramba, kandi bashobora kuzisanga i Kigali nk’uko byagendekeye Rusesabagina.
Yagize ati “Ntabwo bintwarira umwanya iby’uwo mupadiri, ariko na we ntibizagutangaze umunsi tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina. Abika abapfuye, n’abo yica, ariko na we bizamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano.”