Umudepite mu bu biligi yavuze ko leta ye yakoze amakosa yo gushyira Laure uwase mu mpuguke ku mateka y’ubukoloni

mpaka zongeye kuvuka kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, ubwo itsinda ry’impuguke zatoranyijwe ngo zunganire Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura ku mateka y’u Bukoloni bw’u Bubiligi muri Congo mu Rwanda n’u Burundi, ryatangaga raporo yaryo ya mbere.
Impaka zagarutse ku munyarwandakazi Laure Uwase washyizwe muri iryo tsinda ry’impuguke, nyamara azwi cyane mu bikorwa by’umuryango Jambo Asbl uzwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no guha rugari imitwe y’iterabwoba nka FDLR binyuze mu kinyamakuru cyabo, Jambo News.

Ubwo itsinda ry’izo mpuguke ryagezaga kuri Komisiyo raporo y’ibanze, umudepite Björn Anseeuw umwe mu bagize Komisiyo idasanzwe, yasabye ko habanza kuganirwa kuri Laure Uwase uri mu mpuguke, hakarebwa niba adakwiriye kuvanwa mu itsinda kubera ibyo ashinjwa birimo no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Anseeuw yavuze ko kurekera Uwase mu mpuguke ari ugutesha agaciro Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati “Kureka Laure Uwase akavuga mu itsinda ry’impuguke ni ukurenga umurongo. Ntabwo bitesha agaciro gusa iyi komisiyo n’Inteko Ishinga Amategeko gusa, ahubwo binatesha agaciro igihugu cyose.”
Yakomeje agira ati “Kugira umuntu impuguke kandi yaragize uruhare mu muryango utegamiye kuri Leta, uha rugari imitwe yitwaje intwaro, agahamararira intambara mu karere k’ibiyaga bigari, ubwabyo ni ukutagira icyo twitaho.”
Björn Anseeuw yaboneyeho gusaba Perezida wa Komisiyo Wouter De Vriendt ko babanza kuganira ku kibazo cya Uwase mbere yo guha umwanya Komisiyo ngo igire icyo ivuga, barabyanga.
Ati “Nituramuka duhaye rugari umuntu ukorana n’imitwe yitwaje intwaro, turaba turenze umurongo nka Komisiyo, nk’Inteko Ishinga Amategeko, ntabwo dukwiriye kubikora. Ndasaba ko twongera gusuzuma abagize itsinda.”
Wouter De Vriendt yavuze ko kuganira icyo kibazo abavugwa bahari ngo nta cyubahiro cyaba kirimo, ngo ibyiza ni uko bazabiganira biherereye.
Uko guha umwanya Komisiyo irimo Uwase byarakaje abanyarwanda batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko ari imyitwarire idakwiriye igihugu nk’u Bubiligi.
Nadia Kabalira, umunyarwandakazi uba mu Bubiligi, akaba n’umuyobozi w’umuryango udaharanira inyungu Abacu-Solidarité-Rwanda, yahishuye ko inshuti za Uwase zimaze kumenya ko depite Björn Anseeuw atamushyigikiye, zamwokeje igitutu ngo yisubireho ariko bikaba iby’ubusa.
Ati “Björn Anseeuw yakunze kwamagana ishyirwaho rya Laure Uwase ndetse asaba ko yakurwa mu itsinda ry’impuguke. Nubwo ubusabe yabukoraga mu buryo bw’ibanga, byaje kujyanwa rwihishwa bibwirwa ibyegera bya Laure Uwase maze babyifashisha bashyira igitutu kuri uwo mudepite.”
Kabalira yagaragaje ko biteye isoni kuba u Bubiligi bwahitamo kureka umuntu nka Laure Uwase, kandi hari ibimenyetso simusiga byerekana ko ashyigikiye imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba.
Ati “Ese Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi izemera kurenga umurongo utukura igumishemo ‘impuguke’ ikorana n’ihuriro riha urubuga imitwe y’iterabwoba, igahamagarira intambara mu karere k’ibiyaga bigari?”
Yongeyeho ati “Nta rirarenga kuri Komisiyo kuba yakwirinda kwangiza akazi kayo, isura y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’iy’u Bubiligi muri rusange. Laure Uwase nta mwanya afite muri iyo Komisiyo.”
Uwitwa Rwanda Storyteller kuri Twitter na we yamaganye ishyirwa rya Uwase mu mpuguke, avuga ko mu gihe adakuwemo ibizava muri iryo cukumbura nta gaciro bizahabwa.
Ati “Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ifite amahitamo abiri, gukuramo iyo ngirwampuguke cyangwa se ibyo izakora bizimwe agaciro.”
Kuva yashyirwa mu mpuguke zizacukumbura ku mateka y’ubukoloni bw’u Bubiligi muri Congo, mu Rwanda no mu Burundi, Laure Uwase yamaganywe n’abantu batandukanye, bagaragaza ko uretse kuba nta bunararibonye afite ku mateka yo mu karere k’ibiyaga bigari, n’ibikorwa bye byo gukorana n’imitwe ihungabanya umutekano muri ako karere bitamwemerera kubamo.
Amashyirahamwe y’abanyarwanda mu Bubiligi, IBUKA Mémoire et Justice Asbl n’umuryango w’abanyarwanda baba mu Bubiligi yabaye aya mbere mu kumwamagana bavuga ko ““Kuba umwe mu bagize Jambo ari muri komisiyo ni igitutsi ku mateka y’ukuri ndetse no ku bagizweho ingaruka nayo.”
Tariki ya 10 Kanama 2020 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nayo yagaragaje impungenge kuri izo nzobere, igaragaza ko kuba harashyizwemo umuntu uzwiho guhakana Jenoside ari ukugoreka amateka y’u Rwanda.
Komisiyo yashyizweho itegerejweho gushyira ahabona ukuri gushingiye ku bushakashatsi, ku mateka y’u Bubiligi mu bihe by’ubukoloni.