Madamu Jeannette Kagame yasabye ko icyaha cyo gusambanya abana gicika burundu

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko hasuzumwa niba icyaha cyo gusambanya abana cyashyirwa mu byaha bidasaza kuko nubwo amategeko agihana yakajijwe, cyiyongera ndetse hakabamo no guhishirana.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu butumwa yatanze mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, bwahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urebye imbaraga zishyirwa mu kurwanya iki cyaha cyo guhohotera abana, bitera umuntu kugerageza gushakisha impamvu muzi ituma kidacika burundu, bikanashimangira ko umuntu ari mugari koko.
Ati “Iyo urebye usanga duhora dutungurwa n’ibyo umuntu yakoze, rimwe na rimwe ubwenge n’imibanire y’abantu bigatuma tutabyemera cyangwa tutabyiyumvisha. Kumva ko umubyeyi, umuvandimwe cyangwa umurezi yakoze icyaha cyo guhohotera umwana, wibaza aho dukwiye kugarira ngo turinde umwana bihagije.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari ubwo usanga uwahohotewe agira ipfunwe ryo kugira uwo yatabaza, rimwe na rimwe ababonye icyaha gikorwa bakagihishira kubera isano bafitanye, cyangwa ubundi bubasha uwagikoze abafite.
Yakomeje ati “Ndagira ngo twongere twibaze tuti ‘iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari ikibazo twisangije twenyine nk’u Rwanda?’ Ese ko amategeko ahari, habura iki? Ese ni ubumenyi n’amakuru bidahagije bihabwa umuryango ngo ubashe kwirinda?”
Yavuze ko bibabaje kubona ubushakashatsi bugaragaza ko 20.5% by’abana baterwa inda baba bafite munsi y’imyaka 11, ndetse uretse abakobwa, n’abana b’abahungu bakaba bahohoterwa.
Yakomeje ati “Sinzi ko ibi twabibonera inyito, ariko ntibikwiye, ni amahano.”
Madamu Jeannette Kagame yasabye abagabo kugira uruhare rukomeye by’umwihariko mu kurandura iki kibazo, yibutsa ababyeyi kongera umwanya wo kuganira n’abana, buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi n’umurinzi “w’abo bato bacu.”
Yibukije ababyeyi ko kugira umwana inshuti aribyo bizatuma n’iyo hari icyamubayeho bimworohera kubivuga, anashishikariza abana kugira amakenga, bakirinda abashobora gutuma bahura n’ingaruka bazahangana nazo ubuzima bwose.
Yatanze umukoro ku banyamategeko
Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zifasha abahohotewe kurushaho kunoza uburyo bikorwa, ngo bahabwe serivisi zikomatanyije kandi ntihagire usigara inyuma, hitawe cyane ku bafite intege nke kurusha abandi, abafite ubumuga n’abo bibarutse.
Yatanze umukoro wo gutekereza ku ngamba zidasanzwe ku cyakorwa, kugira ngo imanza z’abakekwaho icyaha cyo gusambanya abana zihutishwe.
Yakomeje ati “Abanyamategeko mu nzego zose baturebere niba iki cyaha kidakwiye gushyirwa mu byaha bidasaza. Mu bufasha buhabwa abana bagizweho ingaruka n’iki cyaha, tubabe hafi tubafashe gukira ibikomere no kubagarurira icyizere n’ibyishimo byo kubaho.”
Aho abayobozi bake bari bahuriye muri Kigali Marriott Hotel hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bisaba ko inzego zose zifatanya, zigahuza imbaraga.
Ati “By’umwihariko, ni inshingano z’ababyeyi n’abaturage ha handi aho dutuye, twese kuko niho ibi byaha bikorerwa, dukwiye rero kumva ko iki kibazo kigira ingaruka ku bana bacu kitureba.”
Gutanga amakuru ni ngombwa
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko u Rwanda rwakajije amategeko, aho uwasambanyije umwana ahanishwa igifungo cy’imyaka 20-25, uwasambanyijwe yaba afite munsi y’imyaka 14, igihano kikaba igifungo cya burundu, kimwe n’igihe uwasambanyijwe byamuviriyemo uburwayi cyangwa iyo byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore.
Gusa Kalihangabo yavuze ko hakibaho uguhishirana gukomeye, rimwe na rimwe bigaterwa n’abatinya uburemere bw’ibihano n’izindi ngaruka byagira.
Ati “Hariho n’imiryango y’abana basambanyijwe itabyumva, ugasanga baje gutanga ibirego ngo RIB yabafungiye abakwe, abandi ugasanga abana b’abakobwa birirwa kuri za gereza baje gusura aba-Cheri babo.”
“Indi ngaruka iba ihari ni uko bituma aba bana b’abakobwa bo mu myaka 15-17 bimenyekanye ko basambanyijwe n’abo bita aba-Cheri babo, inshuti zabo, kenshi abo babasambanyije cyangwa se bakabatera inda, barabahishira kubera ko bumva ko batafungisha aba-Cheri babo, cyangwa nabo bakababwira bati nuramuka umfungishije ko nari kuzakugira umugore, ko nari kuzarera uyu mwana, biragenda bite?”
Ibyo byose ngo bituma habaho guhishirana, ku buryo hari n’igihe uwasambanyijwe utanga amakuru atari ukuri, habaho no gufata hagafungwa utari we, ibimenyetso bikazagera aho bisaza umunyacyaha atagaragaye.
Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abana, Akoyiremeye Alodie Octavie, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana, anasaba inzego zibishinzwe guhagurukira abasore n’abagabo basambanya abana kandi bazi ko hari amategeko abahana, ndetse nabo bagahindura imyumvire.
Yakomeje ati “Umubyeyi najya mu kazi, ariko amenye aho umwana yiriwe, mubyeyi, umwana abe ari we nshuti yawe ya mbere kuko icyo gihe na wa wundi najya kumuhohotera azabikubwira.”
CP Dr Nyamwasa Daniel akurikiye Ibitaro bya Kacyiru, yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana kigomba gukurikiranwa ku rundi rwego, kuko hari abana bato cyane basambanywa, ugasanga arangiritse kugeza ku rwego kwituma mu nzira zagenwe biba bitagishoboka.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko iyo umwana yasambanyijwe akiri muto, agira ibyago byinshi byo kwiyahura igihe yaba amaze kuba mukuru.
Dr Nyamwasa yavuze ko nko mu 2019 honyine imibare igaragaza ko abana batwaye inda barengaga 19000 babashije kumenyekana utabaze abazikuyemo. Yakebuye ababyeyi usanga batoteza umwana ngo yabigizemo uruhare bikamuhungabanya kurushaho, kimwe n’ababihishira ngo “badaseba”.
Yavuze ko uretse kuba gusambanya abana ari ikibazo ku hazaza habo, ari n’ikibazo ku gihugu kuko usanga nk’abakiriwe mu bitaro bahohotewe bagera ku 4600, nubwo byitwa ko bavurirwa ubuntu, ariko haba hari amafaranga yasohowe na Leta.
Harimo agera ku bihumbi birenga 240 Frw bitangwa muri laboratwari ku mwana, ikizamini gifatwa hasuzumwa DNA ku bihumbi 178 Frw, ku buryo usanga umwe atanzweho asaga ibihumbi 420 Frw, wakuba n’abana bose bahohotewe bikaba amafaranga asaga miliyari 1 Frw.
Ni amafaranga nyamara ngo yagakoreshejwe mu bindi bikorwa by’iterambere, ikibazo cyo guhohotera abana kitabayeho.https://www.youtube.com/embed/5IejcbpGVBQMadamu Jeannette Kagame yasabye ko hasuzumwa niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza
Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abana, Akoyiremeye Alodie Octavie, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko abana b’abakobwa aribo basambanywa cyane, kuko mu myaka itanu ishize 98% bari abakobwa mu gihe abahungu ari 2%
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa mu bitabiriye iyi nama
