29-11-2023

Abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN barasaba ko Rusesabagina n’abagaragu be bakanirwa urubakwiye

0

Mu gihe urubanza ruregwamo Paul Rurusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman ndetse n’abandi 18 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN rugeze ku musozo, Abanyarwanda bagizweho ingaruka zitandukanye n’ibitero bya FLN barasabira ibi byihebe guhanwa ku buryo bw’intangarugero.

Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama, gusa Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwatangaje ko ryimuriwe ku yindi tariki izamenyeshwa ababuranyi ku wa Gatanu kubera ubunini bwa dosiye z’uru rubanza.

Ibitero by’umutwe w’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abanyarwanda icyenda hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2019, hakomerekeramo abandi banyarwanda benshi ndetse n’imitungo itagira ingano irangizwa harimo imodoka zatwitswe n’ibindi bitandukanye – Ibi byose byigambwe na Rusesabagina wavugaga ko ibyihebe bye byari mu “mu ntambara yo kubohora u Rwanda.”

Kayitesi Alice, ni umwe mu barokotse ibitero bya biriya byihebe ariko asigarana ubumuga budakira bufitanye isano na gerenade yatewe mu kaguru, yabwiye The New Times ko nta kindi akeneye uretse kuba abagerageje kumwica bahanwa by’intangarugero.

ati, “Nizeye ko buri wese wagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN izabona ubutabera kandi ko bariya bantu bazahanwa ku buryo nta wundi ushobora kuzatinyuka gukora nk’ibyo bakoze.”

Bwimba Vianney, umusore w’imyaka 28 wakoraga akazi k’ubushyushyarugamba (MC) ariko ubu akaba nta kintu agikora kubera ubumuga bwa burundu yasigiwe n’ibitero bya FLN, na we yashimangiye ko icyo yifuza ari uko Rusesabagina n’abagaragu be bazahanwa ariko kandi bakanishyura ibyo bangije byose.

Bwimba wifuza impozamarira y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 150, mu kiniga cyinshi yagize ati, “Nkeneye impozamarira kugira ngo nshobore kwivuza neza,” yunzemo ko, “Ubucamanza bukwiye kugenera bariya banyabyaha ibihano byihanikiriye kubera ko bakomerekeje abantu benshi.”

Tarikiya ya 17 Kamena 2021, urukiko rwari rwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu, mu gihe abagaragu be bo basabiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 kuzamubura bitewe n’uburemere bw’ibyo bakoze.

Ubwanditsi

 

 

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: