25-04-2024

Koporo Kayumba rugema mu mazi abira nyuma yo gukwirwa imishwaro

Aka wamugani ngo: “Uwigize agatebo ayora ivu” ubu Kaporari Rugema Kayumba alias Gafirifiri aratabaza cyane nyuma y’ibibazo by’uruhuri bimusanga aho akambitse muri Norvege akaba ntaburyo na bumwe afite bwo kubikemura.

Kayumba Rugema

Amakuru atugeraho ubu atubwirako Rugema ubu asigaye ameze nkigegera muri Norvege, umugore we (Peace Nasasira)  ngo yaba yamwandikiye ibaruwa ko agiye kwitahira mu Rwanda nyuma yaho ubuzima bumunaniye muri Uganda agafashwa nk’abandi bose bafite ubushobozi buke bw’imibereho.

Uyu Kayumba Rugema mu kwandavura kwe, yakoraga isuku muri Hotel i Norvege yitwa Raddisson Blue, aho yaje kwirukanwa amaze gukubita mugenzi we bakoranaga ukomoka muri Somalia. Ibyo byatumye kandi bamuca mu bindi bihugu bya Scandinavia, harimo nka Iceland, Suede na Denmark kubw’imyitwarire ya cyimayibobo.

Kayumba Rugema, ni umwe mubagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba mubyara w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, akaba yarahawe ubuhungiro mu gihugu cya Norvege, nyuma yo kwamburwa uburenzira bwo guhabwa akazi kubera imiyitwarire mibi ye, yarwaye ihungabana.

Rugema yagaragaye cyane mu bikorwa byo kugambanira no gutoteza abanyarwanda baba muri Uganda, bagafungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, bagakubitwa, bagakorerwa iyicarubozo kuburyo bamwe byabaviriyemo ubumuga, abandi bahasiga ubuzima.

Umwe mubakorewe iri yica rubozo (Gatsinzi Fidel), avuga uburyo  Rugema Kayumba ndetse na Mukombozi bose bo muri RNC bamugambaniye, agafungwa binyuranije n’amategeko, agakorerwa iyicarubozo kugeza ubwo akuyemo ubumuga bukomeye.

Umwe mubakorewe iri yica rubozo (Gatsinzi Fidel)

Rugema kandi mu mwaka wa 2018, yarezwe nimwe mu miryango y’abagande, bamushinjaga ko abana babo abajyana mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, no kubaka amafaranga ababeshya kubajyana iburayi, nyamara amafaranga akayirira.

Rugema Kayumba, mbere yuko agana mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, yahoze mu ngabo za RDF, afite ipeti rya Kaporari, muri icyo gihe yarangwaga  n’imyitwarire idahwitse ndetse n’ikinyabupfura gike bidakwiriye uri mu ngabo z’u Rwanda.

Rugema yari yarigize indakoreka, ntiyakosorwaga kuko yari yarigize ikigenge,  bagenzi be bamuzi bemeza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Muri ibi  bihe by’icyorezo cya COVID-19, Kayumba Rugema, yabaye nk’umusazi kuko umuryango we wamutabaje ngo awufashe ariko ntiyagira icyo akora, kubera ko yirukanwe mu kazi , byaje gutuma ashinga  Radio, yise (Inda y’ingoma),  aho yirirwa akora ibiganiro bisebya, bituka ubuyobozi bw’u Rwanda, usanga aba yibaza akanisubiza abenshi bayumva bemeza ko uyu mugabo afite ikibazo cyo mumutwe (Mental disorder).

Iyi Radio yashinze ikorera kuri Youtube, yayishinze agamije kugirango arebe ko yabona udufaranga tuvuye kuri Views (inshuro iba yarebwe), abone uko abaho,  gusa ibi nabyo ntibiri kumuhira kuko iyo ukurikiranye ibiganiro akora usanga ntakintu kizima avuga.

Mu kinyarwanda baca umugani ngo “AKABAYE INCWENDE NTIKOGA” niyo koze ntigacya, niyo gacyeye ntigashira umunuko, nguwo Gafirifiri mwene Claudien (Kalawudiyani)  uzwiho urugomo kuva kera aho yaratuye Kyaka 2 aho yarangwaga cyane  n’urugomo, no gutega abantu mu nzira, aho yacaga hose bati mugendere kure wa mwana w’igihararumbo wo mubakongoli!!!.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading