06-12-2023

Ingabire Victoire yongereye umunyu mu bihuha bya HRW

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza ni umwe mu masoko [soma amasôoko] umuryango Human Rights Watch wakoresheje muri raporo iharabika Leta y’u Rwanda aho irushinja kwibasira abatavuga rumwe nayo barimo abanyamakuru “bazizwa ibitekerezo bya politiki.”

Muri iyo raporo y’ibihuha gusa, hari aho umuhezanguni Ingabire agira ati: “Leta y’u Rwanda irabizi neza ko idakunzwe n’abaturage, bigatuma yifashisha ubutabera mu kubamarira muri gereza kugira ngo ibabibemo ubwoba. Impamvu Leta idukorera ibi ntayindi  ni uko idutinya.”

Abaturage Ingabire yita ko badakunda Leta y’u Rwanda ni Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan, Yvonne Idamange, Aimable Karasira, Hakuzimana Abdul Rashid, Theoneste Nsengimana, n’abambari be b’ikiryabarezi cye cyizwi nka Dalfa-Umurinzi kuko ari bo yirirwa avuga ko “bafunzwe na Leta y’u Rwanda ku mpamvu za politiki”.

Ni mu gihe nyamara buri umwe muri abo bantu agiye afite dosiye yihariye y’ibyaha bikomeye byatumye afungwa cyane ko bamwe banamaze guhamywa ibyaha mu gihe abandi bakiri imbere y’ubutabera.

Ku rundi ruhande, ntibitangaje kuba Ingabire yashyigikira  Karasira uha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, akanayishinja RPF-Inkotanyi mu gihe nyamara ari yo yayihagaritse; ibintu ishimirwa n’Abanyarwanda bose cyane ko yabakuye mu kaga.

Ntibitangaje kandi kuba uyu Ingabire wafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside, ashyigikira Rashid nawe uyipfobya ku mugaragaro aho agoreka amateka yayo, ndetse akanavuga ko kuyibuka “ntacyo bimaze bikwiye no kuvaho”.

Igitangaje muri byose ni ukuba uyu Ingabire adashobora kubwira HRW ibyerekeye nyina Dusabe Therese woretse imbaga y’Abatutsi muri Butamwa, agatatira igihango cy’ababyeyi yica impinja anaforomoza abagore.

Ibyo byaha nyina wa Ingabire yabihamijwe n’urukiko Gacaca rwa Butamwa adahari ariko Ingabire ntashobora kubihingutsa.

Umuturage w’u Rwanda ni uw’igitinyiro, ni uwo kubahwa, kandi Leta y’u Rwanda yamushyize ku isonga. Ni ngombwa kumurinda ibyonnyi n’ibyononnyi nk’ibyo Ingabire Victoire Umuhoza ashyigikiye!

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d