Ubutumwa Umusaza Kamanzi yageneye umukwe we Kayumba Rugema

Umusaza Kamanzi, se wa Peace Nasasira Kamanzi umugore wa Kayumba Rugema alias Gafirifiri yatumye ku mukwe we amusaba gutaha akava mubyo arimo kuko ngo yiteguye kumutunga ariko akava mubyo arimo kuko ntaha bizamugeza.
Umukunzi w’ikinyamakuru 250TV utuye mu gihugu cya Uganda aherutse kuduhamagara aduhuza n’umusaza Kamanzi, uyu musaza akaba ari we ubyara Peace Nasasira Kamanzi umugore wa Kayumba Rugema, akaba atuye muri Uganda mu gace kitwa Kashagama Kibenja urenze gato ahitwa Lyantonde, aha ahamaze igihe kinini dore ko ahafite ubutaka bunini yororeyeho inka nyinshi ndetse n’ikindi gice kinini ahingaho, mu byukuri yadutangarije ko yifashije ntakibazo.
Kamanzi aganira n’umukunzi wa 250TV yamugejejeho akababaro kenshi yatewe no kugira umukwe we yise gito, kuko uko yari azi Kayumba Rugema cyera, atandukanye cyane n’uwo azi uyu munsi aho yatubwiye ko ajya akurikira amateshwa yirirwamo atukana ku muzindaro we wo kuri Youtube yise “Inda y’ingoma”.
Uyu musaza ukurikirana byahafi umukwe we Gafirifiri yagize ati: “Mumumbwirire ko namenye ko yabonye akandi kazi ko gukora amasuku mu kigo cy’abasheshe akanguhe muri Norveje”, mu mubwire muti:”ako kazi ko kwirirwa wita kubakecuru n’abasaza, ubamesera, ubaheha ibyo sibyo bizagutunga kuko iyo uza kuba uri hano i kampala cg mu Rwanda rwakwibarutse wakabaye ubayeho neza kurusha gukora ako kazi k’uburetwa ndetse kanagayitse.”
Kamazi kandi yakomeje kutugaragariza akababaro yatewe n’umukwe we aho avuga ko kuva Rugema yakwishora mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC byahungabanyije umukobwa we akaba ari nawe mugore wa Rugama, ngo ihungabana yateye umukobwa we, niryo ryatumye yirirwa yandagaye muri Kampala dore ko ngo yanze gusanga se, uyu mubyeyi yagize ati: “Peace Nasasira uriya mureba nawe ahorana ipfunwe ryo kuza i wanjye kuko ahaza rimwe na rimwe kandi nzi neza ko nta kazi gafatika afite Kampala, ibyo byose abiterwa na Kayumba Rugema.”
Peace Nasasira Umugore wa Kayumba Rugema wandagaye, atuye Entebbe ku muhanda wa Mubende, kuva yatandukana n’umugabo we wasariye muri Norvege ntibarongera kuvugana dore ko nawe aba afite ipfunwe kuko ibyo yirirwa yumva umugabo we avuga yemeza ko atagakwiye kwitwa umugabo we.
Mu butumwa burebure Kamanzi yasabye umunyamakuru wa 250TV ko yazamugezaho, yamusabye gutaha akaza akavana umukobwa we ku muhanda wandagaye ndetse byaba ari n’ikibazo cy’amikoro bakaza akabaha aho baba akanabaha icyo gukora aho kugirango bakomeze babeho nabi kuriya kandi ari Umubyeyi.
Kayumba Rugema, ni mwenewabo na Kayumba Nyamwasa, yahoze ari umusirikare wa RDF ariko nyuma aza guhunga igihugu yerekeza Uganda. Yaje kwifatanya na Kayumba Nyamwasa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Yagize uruhare mw’ishimutwa ry’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda aho yakoranaga bya hafi n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda, CMI, nyuma yaje gushwana na Kayumba Nyamwasa bapfa amafaranga yavaga mu misanzu y’abayoboke buyu mutwe, Rugema ubu yataye umutwe mu mihanda yo muri Norvege aho abamuzi neza bavuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe (Uwavangiwe).

𝐔𝐦𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐭𝐬𝐢: Ellen Kampire