23-09-2023

Ingirwashyaka ARC Urunana igeze aharindimuka

0

Ingirwashyaka ARC Urunana ngo ryaba riri mu marembera biturutse ku kutumvikana kwa bamwe mubarigize ari nabo barishinze.

Amakuru my250Tv yahawe na bamwe mubaririmo nuko umuyobozi waryo ikihebe Jean Paul Turayishimye ashinjwa na bagenzi be ngo kubayoboza igitugu ndetse no kubabibamo amacakubiri.

Ubu tuvugana, ku rubuga rwa WhatsApp abagize umutwe wa RAC-Urunana, Jean Paul Turayishimye yamaze gukuramo abantu benshi kubera kudahuza nawe imitegekere yiryo ngirwashyaka ndetse bamwe akabakuramo abaziza ko badahuje ubwoko!

Ngo ibitekerezo yemera ni ibyatanzwe na Tabitha Gwiza ndetse na Benoit Umuhoza wahoze akoresha urubuga rwa RNC France ngo abandi bose ntawemerewe kuvuga ibintu uko abibona ngo iyo utanze igitekerezo gihabanye nabo batatu birangira wirukanwe nkuko abenshi bamaze gusezererwa muri iyi ngirwashyaka.

Bamwe mu bamaze kwirukanwa twaganiriye badutangarije ko Turayishimye icyo aba yishakira ari amaramuko kuko ngo ahora abaka amafaranga ababwira ko arayo gutegura ingabo ngo zizakuraho ubuyobozi bwa Kagame bikarangira ayiririye.

Abenshi bibazaga izo ngabo aho zibarizwa ariko we ntiyerure ngo abibatangarize.
Umwe mubari kugerwa amajanja ni Karuranga Saleh, we ngo icyo apfa cyane na Jean Paul Turayishimye gishingiye ku moko, yewe koko burya ngo akabaye icwende ntikoka, kamare ya Turayishimye yo kugambana ndetse no kwica ni karande imuri mu maraso.

MUGENZI Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: