Twiyemeje kubakubita inshuro no kubaha isomo ku mbuga nkoranyambaga – Ubutumwa bw’urubyiruko ku nterahamwe
Urubyiruko rw’u Rwanda rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rukomeje kugaragaza ubushake n’umuhate mu gukoza isoni abashaka kugoreka amateka y’igihugu cyabo.
Ni nyuma y’uko hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga bayihakana ari nako bayipfobya ndetse bakanabiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Umwe muri urwo rubyiruko ukoresha imbugankorambaga yavuze ko hari bagenzi be bashukwa n’amafranga ngo barwanye igihugu cyabo, ashimangira ko bidakwiye, ahubwo bagomba gukomeza guhangana bakabwira ukuri izo nyangabirama aho gushyigikira ibinyoma.
Hashize imyaka ku mbuga nkoranyambaga hatambutswa ubutumwa bw’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biganjemo interahamwe, ibigarasha, baba hanze y’u Rwanda, urubyiruko rw’u Rwanda Ntabwo rwicaye kuko rwiyemeje guhangana n’izi mburamukoro hasi no hejuru.
Soma kandi: ‘Twitter Space’, intwaro nshya y’urubyiruko rw’u Rwanda mu gucubya abanzi b’igihugu
Ni hacye usanga urubyiruko rushyigikira ubuyobozi bwarwo, rushima ibyagezweho ariko mu Rwanda ni itandukaniro kuko ho urubyiruko ruri imbere mu bashyigikira gahunda za Leta ndetse no guhangana n’abashaka kwerekana igihugu cyabo uko kitari.
Ibi urubyiruko rubikora kuko rubona ko igihugu kirwitayeho, kandi ibyagezweho byavuye mu muhate n’amaraso by’ababohoye u Rwanda bakarukura mw’icuraburindi bakarugeza aho ruri ubu.
Ni kenshi usanga abashaka kugoreka amateka bibanda ku rubyiruko, ibyo babikora birengagije ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzi kandi rusobanukiwe amateka bityo rero bitoroshye ko rwashukwa.
Iyo izo mburamukoro zivuze nabi u Rwanda, urubyiruko ruri mu ba mbere bazinyomoza – uwo muhate n’ubushake byerekana ko u Rwanda ruri mu maboko meza cyane ko urubyiruko ari rwo ejo hazaza h’igihugu.
Abashaka kuruyobya bakwiye kumenya ko ntaho bamenera bityo ko baruhira ubusa.
Mukobwajana Linda