29-11-2023

‘Twitter Space’, intwaro nshya y’urubyiruko rw’u Rwanda mu gucubya abanzi b’igihugu

0

Urubyiruko rw’u Rwanda rwahagurukiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kunyomoza icengezamatwara ry’abanzi b’u Rwanda biganjemo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abasore n’inkumi hirya no hino mu gihugu; abo mu cyaro ndetse no mu mijyi yewe n’ababa hanze y’u Rwanda bahagurukiye kwitabira ibiganiro biba inyumva nkumve (live) kuri Twitter hakoreshejwe uburyo bw’amajwi ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bizwi nka ‘Twitter Space’.

Muri bene ibyo biganiro urubyiruko rwibanda mu kwerekana amateka nyakuri y’u Rwanda no kunyomoza ibigarasha n’interahamwe zatorotse ubutabera aho zirirwa ziharabika u Rwanda.

Icyagaragaye interahamwe n’ibigarasha byitabira ibi biganiro aho aba banzi b’u Rwanda banahabwa ijambo bakabazwa ibyo bahora bavuga ishingiro bifite ariko bakabura aho bakwirwa.

Urubyiruko rw’u Rwanda rwitabiriye gukoresha ubu buryo nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize umujyanama wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe aruhamagariye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvuguruza abanzi b’u Rwanda.

Benshi mu banzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barimo abambari ba Jambo ASBL, RNC na FDU-Inkingi bari babanje kumvikana bikomonga mu gatuza ko impanuro za Gen Kabarebe urubyiruko rutazazubahiriza, gusa babuze aho bakwirwa cyane ko urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kubarwanya kugeza bacecetse.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 25 ukunze kwitabira ibiganiro byo kuri Twitter Space waganiriye na MY250TV yagize ati: “Ni inshingano yanjye nk’umunyarwandakazi kurwanya aba banzi b’igihugu; ntagukura mu rujye kugeza interahamwe n’ibigarasha bacecetse cyangwa bakiyemeza guhinduka.”

Mu myaka yashize izi nterahamwe n’ibigarasha bumvaga ko bazajya bavuga ibinyoma uko bishakiye ku mizindaro yabo ya YouTube dore ko n’uwageragezaga kubanyomoza bamwimaga ijambo bakanasiba ibitekerezo bye (comments) yatambukije, gusa ubu Twitter Space yabaye igisubizo.

Nk’urugero muri iki cyumweru bamwe basanzwe bazwi mu bigarasha n’interahamwe barimo Serge Ndayizeye wa RNC ndetse n’abambari bamwe na bamwe ba FDU Inkingi na bamwe birirwa biyita ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu nyamara baravuye mu Rwanda bahunze ibyaha barimo uwitwa Simbaburanga John bose bakwiye imishwaro ubwo bahatwaga ibibazo n’urubyiruko bikarangira babuze icyo basubiza bakirukankira ku mizindaro yabo kongera gutukana kuko bazi neza ko ntawuri buhabasange.

Muri ibyo biganiro bibera kuri Twitter hagiye hagaraga kandi n’urundi rubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga aho narwo usanga intero ari imwe yo kwamagana no kwerekana ukuri kw’ibibera mu Rwanda, urugero ni umwe ukunze kuyobora ibyo biganiro uzwi nka GodFather yumvikana cyane nawe avuga ko ibigarasha n’interahamwe byirirwa bisebya bikanaharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bikwiye kwamaganwa.

Interahamwe n’ibigarasha bikwiye kumenya ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri maso kandi rutazigera rwemerera na gato ushaka kurubyobya.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: