Nyuma yo kunanirwa kuyobya urubyiruko, Ingabire yibasiye uburezi bw’u Rwanda!
Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) akomeje kugaragaza ko abuzwa amahwemo n’uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y’imyaka 28 rushenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyina umubyara Therese Dusabe yagizemo uruhare rukomeye.
Aka wa muntu ubura icyo anenga inka ubundi akabasira icebe ryayo, n’uyu mugore wiyeguriye iterabwoba, gucamo ibice abanyarwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ko ameze aho ahora ajora iterambere u Rwanda rugeraho.
Kuri iyi nshuro uyu mugore umunyerewe ku ka byiniro ka IVU, aho hari n’abemeza ko ari ‘IVU rituuma’ ari kwibasira uburezi bw’u Rwanda binyuze mu icengezamatwara ridafite icyo rishingiyeho ku birebana n’uko abarimu babayeho.
Yifashishije ikizwi nka ‘Imbarutso ya Demokarasi, umwe mu miyoboro ya YouTube Ingabire atera inkunga ngo ikunde itambutse uburozi bwe, uyu muhezanguni aherutse kumvikana avuga ko “abarimu bakwiriye kongererwa ubushobozi” gusa yananiwe gusobanura ubwo “bushobozi” ubwo ari bwo.
Imwe mu mvugo itaratunguye benshi mu byo Ingabire yavuze ni aho yiyemereye ko mu myaka yo hambere abanyeshuri bari bacye mu mashuri ibintu we ahuza no kuba ngo “Leta yari ifite ubushobozi bucye”.
Gusa iyi mvugo ya Ingabire ishimangira ko akiri wa wundi ugitsimbaraye ku bitekerezo by’ubuhezanguni byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ku myaka 53 afite atakabaye agica ku ruhande ko irondamoko ari ryo ryatumaga higa abana bacye nabo bo mu bwoko bumwe; ikintu RPF-Inkotanyi yaciye maze iteza imbere politike y’uburezi kuri bose.
Ku rundi ruhande, uyu mugore ntiyahishe kugaragaza ko politike y’uburezi kuri bose ari “nziza cyane”, ndetse ko Leta yakoze uko ishoboye ikubaka ibyumba by’amashuri bihagije; ibintu byatumye benshi bibaza ikibazo uyu mugore afite cyane ko imvugo ze zivuguruzanya.
Ibyo Ingabire akwiye kumenya
Uyu muhezanguni urwaye indwara yo kwihutira guhuragura amagambo nta bushakashatsi yakoze akwiye kumenya ko nta myaka ibiri ishize ingengo y’imari mu burezi yongerewe.
Nk’urugero muri Kanama 2020 Leta y’u Rwanda yazamuye ingengo y’imari igenerwa uburezi ho miliyari 39 yiyongera kuri miliyari 301.2 mu mwaka wa 2019, ni mu gihe mwaka wa 2021 iyi ngengo y’imali yari miliyari 492.
Ni mu gihe kandi mu mwaka wa 2006 Leta yashyizeho koperative y’abarimu yo kubitsa no kubikuza (Umwarimu SACCO), ikaba igamije kuzamura ubuzima bwa mwarimu binyuze mu kumuha inguzanyo yunganira umushahara abona.
Kubera akamaro k’iyi koperative ubu ifite abanyamuryango barenga 75000, aba bose bafashijwe n’inguzanyo bahawe; hari abiteje imbere bubaka inzu zigezweho, abandi batangiza imishinga y’ishoramari ribabyarira inyungu.
Ingabire ntawe akwiye kuyobya!
Umulisa Carol