31-08-2026

Interahamwe zasuherewe nyuma y’uko FDLR yazo ikomeje gusabirwa gutsinsurwa

0

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yongereye ijwi rye ku yandi menshi akomeje gusaba ubutegetsi bwa Tshisekedi kwitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ibintu byatumye imitwe y’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi ishyuha.

Aganira n’itangazamakuru nyuma gato y’isozwa ry’inteko ya 19 y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya Gatanu Ukwakira 2024, Perezida Macron yagaragaje ko gusenya FDLR ari umwe mu miti irambye ku kibazo cy’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Interahamwe zirangajwe imbere n’uwitwa Mpozembizi Theophile usanzwe uvuganira FDLR akaba by’umwihariko abarizwa mu ngirwashyaka ya FDU-Inkingi, zahise zirukira ku mbuga nkoranyambaga maze zivuza induru mu kugaragaza ko zitanyuzwe n’ibyatangajwe na Perezida Macron.

Mu mvugo zuje ubugome ndetse n’ubuswa, Mpozembizi yagaragaye avuga ko Francophonie “idakwiye gufata FDLR nk’akaga kuri Congo n’akarere” ko ahubwo “ibyo bikwiye kubazwa u Rwanda”.

Ni mu gihe nyamara amahanga adasiba gutunga agatoki aba bajenosideri haba mu iyicwa ry’Abanye-Congo b’Abatutsi n’imigambi mibisha yo gutera u Rwanda.

Kuba Mpozembizi yabujijwe amahwemo no kuba FDLR yatsinsurwa ntawe byatunguye kuko uyu muhezanguni kimwe na bagenzi be bo FDU inkingi bateze amakiriro kuri uyu mutwe w’iterabwoba usanzwe ukorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading