04-04-2026

Ikihebe Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR ivangurabwoko ni wo mwuka ahumeka

0

Ikihebe Musabyimana Gaspard uvugira Interahamwe za FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR akomeje guhembera ivanguramoko mu Banyarwanda akoresheje umuzindaro we wa YouTube.

Musabyimana uri ku rutonde rw’abantu 25 u Rwanda rushakisha kubera ko batera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, aherutse kumvikana mu magambo y’amacakubiri yavugaga azamukiye kuri kimwe mu bitabo byanditswe na na Kajeguhakwa Valens wigeze kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
 
Muri icyo kiganiro cyuzuye ubuswa ndetse no guhimbahimba imvugo akazitwerera icyo gitabo, musabyimana yibanze ku gice kigaragaza ko Kajeguhakwa yiyemerera ko yagiye afasha Abanyarwanda bari barahungiye mu bihugu by’abaturanyi kubera imiyoborere mibi yari yaraheje abo mu boko bw’Abatutsi.

Musabyimana agaragaza ko umwanditsi w’iki gitabo yagize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira umuraryango wa FPR-Inkotanyi mbere yo kubohora u Rwanda, nyamara ubuhezanguni ndengakamere bwa Musabyimana bwatumye ahimba ko ngo umwanditsi yari afite ingengabitekerezo yo gushyira imbere Abatutsi ngo ahubwo akavuga nabi abo mu bwoko bw’Abahutu, nyamara ntaho wabisanga mu gitabo.
 
Mu by’ukuri iyo ukurikiye neza ibinyoma bidafite ishingiro byahurutuwe n’ikihebe Musabyimana ku muzindaro rutwitsi we, uhita ubona ko ivanguramoko ryaritse mu bwonko bwe ndetse ko amaherezo azisanga ari yo ashyize ubuzima bwe ku iherezo kuko nta munyarwanda n’umwe ushobora kumwerera ko amusubiza inyuma kuko buri wese yanyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame, yubakiye ku nkingi ikomeye y’ubumwe.  

Soma kandi: Ibitekerezo bya Musabyimana wa FDU-Inkingi birwaye bwaki

Uko byagenda kose, ikihebe Musabyimana gikwiye kumenya ko ibyo cyabeshya byose, Abanyarwanda bazi ukuri, bityo rero kizirikane ko aho gusazira ubusa cyari gikwiye kurekeraho guta inyuma ya Huye ngo kirangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *