03-09-2026

Ikihebe JP Turayishimye mu bihuha biterekeranye ngo yisubize agaciro yiyambuye, mbega ubujiji!

0

Nyuma y’imyaka irenga 15 abundabunda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikigarasha akaba n’ikihebe Jean Paul Turayishimye akomeje gukora iyo abwabaga yibonekeza nk’ufite agaciro kandi mu by’ukuri ntako agira ndetse nta n’ako yigeze agira.

Iki kihebe Turayishimye mu busanzwe atunzwe no kugoreka no gusebya iterambere u Rwanda rwagezeho kandi rukomeje kugeraho aho abikora agamije guhakwa ku batifuriza ineza u Rwanda kugira ngo abone icyo ashyira mu gifu cye cyanze kuzura.

Nk’urugero uyu musaza urangwa n’ubujajwa yumvikanye akwiza ibihuha biterekeranye by’uko “Perezida Kagame yahawe akato muri Maroc” ndetse ko “Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda itari guhemba Abakozi bayo bo muri za Ambassade zayo mu bihugu bitandukanye”.

Kuba Turayishimye yavuga ubwo busa ntawe bikwiye gutangaza dore ko iyi mburamukoro imaze igihe ibundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika isanzwe yitwara nk’umuntu ufite amakuru menshi ku bibera mu Rwanda nyamara byose ari ibinyoma no kurota ubundi ikaza ivuga amanjwe yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ikigarasha Turayishimye gitangaza ibyo bihuha cyavuze ko “ari amakuru y’imbere” gihabwa ariko mu byukuri ayo makuru nta bimenyetso afite bishimangira ko ari ibinyoma gusa gusa birangajwe imbere no guhimba ngo akunde yigaragaze kandi abamukurikiye bamuhe agaciro we ubwe yiyambuye imyaka n’imyaniko.

Ibyo byose kandi ni ibiri mu mugambi uhoraho w’interahamwe n’ibigarasha wo guhimba ibinyoma kugoreka buri kintu cyose kibera mu Rwanda ngo bakunde berekane ko u Rwanda ari igihugu gifite ubuyobozi budakora, nyamara ibikorwa byabwo birabatamaza umunsi ku munsi.

Turayishimye uri ku rutonde rw’ibyihebe 25 u Rwanda rushakisha akwiye kumenya ko ibyo yigira byose ari iby’igihe gito ubundi Leta zunze ubumwe z’Amerika zikamwohereza mu Rwanda akaryozwa ibyo yakoze.
 
Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading