Site icon MY250TV

U Bufaransa bukomeje kwereka interahamwe n’abajenosideri ko nta buturo bahafite, uwa 6 nawe arakatiwe!

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, rwakatiye Hategekimana Philippe igifungo cya burundu kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu karere ka Nyanza, ahahoze ari muri perefegitura ya Butare.

Uyu wahoze ari umujandarume mu gihe cya jenoside, urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Hashingiwe ku buhamya bwatanzwe yakoreye ubwicanyi i Nyanza, Nyabubare, Nyamure, Ntyazo ndetse na ISAR Songa aho yakunze kugaragara ayoboye abajandarume b’inkoramaraso ngo bajye gutsemba abatutsi.

Iyi nkoramaraso kandi yahamwe n’icyaha cyo kwica Nyagasaza Narcisse, uwari burugumesitiri wa komini ya Ntyazo.

Kimwe mu byaranze uyu mujenosideri mu rukiko, ahanini urubanza rusatiriye umusozo warwo yiyemeje kutagira icyo avuga, nabwo yavuga akavuga ahakana ibyo ashinjwa byose mu rwego rwo kuyobya uburari by’amatakirangoyi.

Uyu Hategekimana yatawe muri yombi mu mwaka wa 2018 muri Cameroon, icyo gihe yahise yurizwa indege yoherezwa mu Bufaransa kubera ko yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu yifashishije impapuro mpimbano.

N’ubwo agifite iminsi igera ku 10 yo kujurira, ariko kugeza magingo aya, mu rukiko yaba we ndetse n’abunganizi be bane nta wagaragarije urukiko ko ashaka kujurira.

Ni urubanza rushojwe rumaze amezi agera kuri abiri, gukatirwa kw’uyu mujenosideri bikaba bishimangira ubushake bwa politiki ya Leta y’u Bufaransa bwo kudaha agahenge interahamwe n’abajenosideri bakomeje kwidegembya ku butaka bw’iki gihugu.

Ni umunyarwanda wa gatandatu inkiko z’u Bufaransa zikatiye kubw’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abandi bakatiwe n’inkiko z’Ubufaransa kugeza ubu ni Pascal Simbikangwa wakatiwe igifungo cy’imyaka 25, Ngenzi Octavien na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya burundu, Claude Muhayimana wahawe igifungo cy’imyaka 14 ndetse na Laurent Bucyibaruta wakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version