Lt Col Aloys Simba wahoze ari inshuti y’akadasohoka y’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 yapfiriye muri Benin afite imyaka 85 y’amavuko.
Ni inkuru yemejwe n’abo mu muryango w’uwapfuye ishimangirwa n’ibitangazamakuru bibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi.
Simba yari amaze imyaka ine muri kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika nyuma yo gufungurwa atarangije igihano cy’imyaka 25 yari yarakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
By’umwihariko uyu mujenosideri yari umwe mu biyise “Les Camarades du 5 Juillet 1973”, itsinda rya ba Ofisiye 11 bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda maze bakimakaza amacakubiri n’ivanguramoko byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe cya Jenoside Simba ni umwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi kuri Paruwasi ya Kaduha no ku ishuri ry’imyuga ry’i Murambi ya Gikongoro.
Mu 2001 nibwo yatawe muri yombi nyuma yo kwihishahisha ubutabera abundabunda hirya no hino, icyo gihe yafatiwe muri Senegal, yoherezwa kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.
Simba yatangiye kuburana ku itariki ya 30 Kanama 2004 urubanza rwe rupfundikirwa tariki 08 Nyakanga 2005, akatirwa imyaka 25 y’igifungo tariki 13 Ukuboza 2005.
Nyuma yo gukatirwa yakomeje gusaza imigeri ngo arebe ko mu bujurire yagabanyirizwa igihano ariko urukiko rumwima amatwi bityo mu mwaka wa 2007 Urugereko rw’ubujurire rurekeraho igifungo cy’imyaka 25.
Nyuma yo gukatirwa yoherejwe muri Bénin kuba ari ho arangiriza igihano, ku mpamvu z’uburwayi yaje kurekurwa ku wa 29 Mutarama, 2019 ntibyavugwaho rumwe kuko yari atararangiza igihano cye.
Uyu mujenosideri washizemo umwuka yavutse mu 1938 avukira muri Komini Musebeya, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, Col Simba yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, aba n’Umudepite.
Urupfu rwa Lt Col Simba ruje rukurikira urwa mugenzi Lt Col Tharcisse Muvunyi wapfiriye muri Niger mu by’umweru bitatu bishije, uyu nawe yari yarahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ndayambaje Marc

