Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2023, nibwo igihangange muri Paris Saint-Germain Kylian Mbappé yageze muri Cameroon, igihugu papa we, Wilfrid Mbappé akomokamo.
Byari ku nshuro ya mbere Mbappé akandagije ikirenge ku ivuko ry’umubyeyi we kuva yavuka, ibintu byashimishije abakunzi b’uyu mukinnyi ukunzwe na benshi hirya no hino ku Isi.
Biteganyijwe ko Mbappé azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu cya Afurika.
Uyu Mufaransa w’imyaka 22 azamara iyo minsi azenguruka igihugu, aho azahurira n’abanyamakuru ndetse asure ibikorwa bitandukanye by’umupira w’amaguru, bisobanurwa kandi ko yiteguye kubaka ibigo cy’imyidagaduro bizafasha urubyiruka kuzamura impano.
Kylian Mbappé yavutse ku ya 20 Ukuboza 1998, avukira i Bondy, mu nkengero z’umujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Paris, mu Bufaransa.
Uyu musore akomoka mu muryango ufite amateka akomeye y’umupira w’amaguru, Se, Wilfried Mbappé, akomoka muri Cameroon ndetse nyina Fayza Lamari ukomoka muri Alijeriya.
Muri videwo yasangiwe abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Mbappe agaragara ageze ku kibuga cy’indege yishimye cyane.

Karemera Jean Luc