Inyangabirama zagomeye u Rwanda zikomeje gushimangira ko zimeze nk’isenene zirwanira mu icupa kuko ari zo zibanirana nabi aho zishondana zikicana kugeza nta n’imwe isigaye.
Abo banyabyaha bagizwe ahanini n’interahamwe ndetse n’ibigarasha aho bose batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi, bongeye kubishimangira muri iki cyumweru kiri kurangira ubwo bahuriraga mu kiganiro cyabereye ku rubuga nkoranyambaga rwa Zoom ariko gitambuka no kuri YouTube.
Ni ikiganiro cyari cyiswe ko kigamije kugaragaza ko “impinduka nyayo mu Rwanda iri hafi,’’ gusa cyarangiye nabi kuko bakirwaniyemo biratinda aho byashobokaga ko iyo kiba cyarabaye mu buryo bw’imbonankubone baba barafatanye mu mashati maze bagatabarwa na Polisi!
Abatumirwa muri icyo kiganiro cyayobowe n’interahamwe Mulindahabi Jean Claude bari abiyita “abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR” barimo umusaza usaziye ubusa Faustin Twagiramungu “Rukokoma,’’ Didas Gasana, Joseph Matata, Emmanuel Senga.
Bijya gutangira, umwe mu batumirwa witwa Didas Gasana umaze iminsi yikomanga mu gatuza ko afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba Umwaka utaha, yaje muri icyo kiganiro yasinze bikomeye ku buryo yavugaga ntiruve mu kanwa ari nako avuga ibintu bidafite epfo na ruguru.
Muri icyo kiganiro cyasaga nk’ikidafite umuyobozi, mu isindwe Gasana yaranzwe no kuvuga amahomvu ndetse agera n’aho ashima ibyo Leta y’u Rwanda imaze kugeraho ibintu byariye mu umutwe Twagiramungu wivumbuye akava mu kiganiro mu gihe cy’iminota irenga itanu, akagaruka ari uko bamwinginze.
Ibyo byatumye abari muri icyo kiganiro basubiranamo ndetse iryo subiranamo rigera ku bambari b’aba bagabo biyita ko ari “opozisiyo” aho abenshi bagaragaje ukwiheba gukomeye, bavuga ko nta kintu biteze ku bo bitaga abayobozi babo.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse kuri Facebook ati: “Aba bagabo babanze bige kwiyobora mbere yo gutekereza kuyobora miliyoni 13 z’Abanyarwanda kuko dukwiye ibyiza, nta mwanya injajwa z’abasaza n’abasinzi bazigera bagira mu Rwanda.”
Soma: Amashyaka ya Opozisiyo arwanya Leta y’u Rwanda ni nk’isenene zirwanira mu icupa.
Ku rundi ruhande, aba biyita ko ari “opozisiyo” usanga bafite ibyo bita “amashyaka” bikorera kuri murandasi (internet) gusa aho babikoresha basabiriza amafaranga mu babakurikira buhumyi ari nako babizeza ibidashoboka birimo “gufata u Rwanda”.
Icyo aba bose bakwiye kumenya ni uko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro, bashwana batashwana bakwiye kumenya kandi ko mu gihe gikwiriye bazaryozwa ibyo bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Muvunyi Balthazar

