Site icon MY250TV

Umutoza Carlos Alos Ferrer agiye gutandukana n’Amavubi

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), Carlos Alos Ferrer, yemeje ko ari mu nzira yo gusesa amasezerano yo gutoza iyi kipe.

Ibi uyu mutoza nyuma y’amezi ane asinye amasezerano mashya yo gutoza Amavubi mu myaka ibiri iri imbere.

Amakuru ahari ni uko uyu mutoza yifuza gusesa amasezerano nyuma y’uko abonye umusaruro we mu Amavubi atari mwiza, nubwo hari andi makuru avuga ko yabonye akandi kazi ahandi.

Carlos Ferrer yemeje ko ibiganiro bigeze kure hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na Minisiteri ya Siporo, kandi icyemezo gishobora gufatwa mu masaha make ari imbere kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023.

Uyu mutoza yageze mu Rwanda umwaka ushize asimbuye Vincent Mashami. Ferrer yatoje imikino mpuzamahanga irindwi, atsindwa ine, anganya itatu. Muri iyo mikino Amavubi yatsinze ibitego bibiri, yo atsindwa ibitego 13.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version