Site icon MY250TV

Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT uri mu Rwanda agiye kwirebera ibyo interahamwe zihakana!

Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga (IRMCT) ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’ akazi, rwatangiye tariki 24 Nyakanga.

Muri uru ruzinduko ruzarangira tariki 28 z’uku kwezi, Serge Brammetz ari gukoramo ibikorwa bitandukanye birimo kuganira n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu barimo Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Harimo kandi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana n’abandi nk’uko itangazo rigenewe itangazamakuru IRMC yashyize ahagaragara ribisobanura.

Uru ruzinduko ruje nyuma yitabwa muri yombi ry’umujenosideri Kayishema Fulgence  wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange ku Kibuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayishima yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ubutabera n’umutekano za Afurika y’Epfo ndetse n’ubushinjacyaha bwa IRMCT.

By’umwihariko muri uru ruzinduko, Brammertz azagera i Nyange aho Kayishema yakoreye ibyaha, asure Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange ndetse aganire na bamwe mu baharokokeye aho azibonera uburyo Abatutsi bo muri ako gace bishwe urw’agashinyaguro; ibintu interahamwe zikunze guhakana.

Hitezwe ko kandi ko umushinjacyaha Brammertz muri uru ruzinduko azasangiza abayobozi b’u Rwanda amakuru arebana n’ itabwa muri yombi rya Kayishema n’imigendekere y’urubanza rwa Kabuga Félicien.

Uyu mushinjacyaha yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2021, aho yagiranye ibihaniro na Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga, Biruta Vincent, Minisitiri wari uw’Ubutabera, Busingye Johnston n’ Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye.

Muri urwo ruzinduko Brammertz yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamiye abahashyinguwe mu cyubahiro.

Mutijima Vincent.

Exit mobile version