Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga (IRMCT), Serge Brammertz yasoje urugendo rw’ akazi yagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ushize.
Nk’uko byari byatangajwe mu itangazo rigenewe itangazamakuru IRMCT yashyize ahagaragara, Brammertz yagombaga gukora ibikorwa bitandukanye birimo kuganira n’ abayobozi batandukanye b’ u Rwanda, gusura i Nyange aho Kayishema Fulgence uherutse gutabwa muri yombi, yakoreye ibyaha bya Jenoside, ndetse no kuvugana na bamwe mu baharokokeye.
Ni uruzinduko rwasize inkuru nziza mu Rwanda cyane ko Brammertz yatanze ihumure kuri byinshi birebana n’ahazaza h’abajenosideri bakidegembya hirya no hino ku Isi Abanyarwanda basabaga IRMCT ko yabitangaho umucyo.
Nk’urugero Brammertz yagaragaje ko afite icyizere cy’ uko ubutabera bwa Afurika y’epfo ko buzohereza mu Rwanda umujenosideri Kayishema Fulgence uherutse gutabwa muri yombi.
Ni mu gihe ku rundi ruhande Ubushinjacyaha Bukuru bw’ u Rwanda bwemeza ko ibimenyetso bishinja Kayishema bihari ndetse ko bwiteguye gukorana n’ubushinjacyaha bwa IRMCT kugirango urubanza rugende neza.
Soma kandi: Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT uri mu Rwanda agiye kwirebera ibyo interahamwe zihakana!
Umushinjacyaha Brammertz kandi yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame cyagarutse ku gushyira imbaraga mu bikorwa byo guta muri yombi abakoze ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha mu bihugu bitandukanye, bagezwe imbere y’ ubutabera.
Ibihugu bimwe birimo u Bwongereza n’ u Buholande ni bimwe mu bikomeje gukingira ikibaba abajenosideri. Abitwa Charles Munyaneza, Ugirashebuja Célestin, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka na n’uyu munsi barakidegembya nta nkomyi mu Bwongereza.
Ni mu gihe kandi urukiko rw’Ikirenga mu Buholandi buherutse kwanga kohereza umujenosideri Major Pierre-Claver Karangwa.
Mutijima Vincent

