Kuva hamenyekana imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 2 Kanama 2023 aho Ange Kagame ari umwe mu bahawe inshingano nshya, ikigarasha Jean Paul Turayishimye yacitse ururondogoro aho asigaye yirirwa kuri YouTube avuga amanjwe bukamwiriraraho.
Uyu mugabo waboze ari umuja w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, mu gisa nko kurotora inzozi yumvikanye yigira nka wa wundi wabuze icyo anenga inka ubundi akibasira icebe ryayo.
Ni muri urwo rwego yadukanye imvugo y’uko ngo Ange Kagame yahawe umwanya kubera ko “ategurwa kuzajya muri guverinoma” ndetse bikazagera aho “agasimbura se ku mwanya w’umukuru w’igihugu”.
Mu by’ukuri umuntu wese utekereza neza, ntibyamugora kubona ubwenge bucye aya magambo yavuganywe cyane ko yari ahetswe n’umutima wuzuye ishyari kuko Ange Kagame nk’umuyobozi mushya wungirije w’Akanama gashinzwe ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida ni intiti yabiminujemo muri kaminuza zizwi kandi zikomeye ku Isi.
Soma kandi: Aho bukera inyota y’ubutegetsi izata ku gasi ‘Rubunzamurizo’ Kambanda!
Ikindi kandi ni uko Ange Kagame afite uburenganzira nk’undi munyarwanda wese wujuje ibisabwa kandi unabifitiye ubushobozi guhabwa umwanya uwo ari wo wose – iyi ikaba ari ingingo ikigarasha Turayishimye adashobora gukomozaho cyane ko ibye byose ari uguca igikuba no kurema za byacitse.
Nk’urugero Ange Kagame, mu butumwa yacishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ashimira abamuhaye ubutumwa bw’ishimwe, yashimangiye ko yiteguye gukorera urwamubyaye, aho yagize ati :”Mwakoze cyane kunyifuriza ibyiza. Binteye ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu ngo kigire itandukaniro.”
Ange Kagame yaminuje mu masomo ya siyansi na politiki mu mwaka wa 2015 muri Smith College iherereye muri i Massachusetts muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Si ibyo gusa kuko anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘masters’ mu bubanyi n’amahanga (international affairs) yakuye kuri Columbia University, i New York, imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika no ku Isi muri rusange.
Abakurikiranira hafi ibijyanye na politiki mpuzamahanga bemeza ko abaminuje muri ziriya kaminuza Ange Kagame yahashyemo ubumenyi, batanga umusaruro mu myanya ikomeye mu bihugu byabo; ibintu n’Abanyarwanda bakwiye kwitega kuri Ange Kagame.
Ndayambaje Marc

