Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zongeye kumvikana zivuga ko ziteguye gukora ibishoboka zigateza imvururu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha mu Rwanda.
Ibi babigaragarije mu kiganiro izi ntagondwa ziherutse gutambutsa ku muyoboro rutwitsi wa YouTube wa kariya gatsiko cyarimo abarimo komiseri ushinzwe itangazamakuru ndetse n’uhagarariye FDU-Inkingi mu Bubiligi n’izindi nkomamashyi.
Imvugo ya buri muntu wavuze muri kiriya kiganiro ihishura umugambi mubisha interahamwe zimaranye igihe wo kuzateza imvuru mu matora nk’uko kandi byigeze gukomozwaho na ‘Padiri’ Nahimana ubwo yatangazaga ku mugaragaro umugambi w’ubwiyahuzi wo gukoresha intwaro ahungabanya amatora y’umukuru w’igihugu.
Icyo gihe yagize ati: “Ntabwo dushobora kureka ngo amatora abe gutyo gusa, ngo habayeho ikintu cyitwa amatora. Ndishakira abantu 1000 gusa bashobora guhindura ibintu.”
Umusesenguzi mu bya politike waganiriye na MY250TV yavuze ko udutsiko tw’inyangabirama ubu twashyushye mu mitwe nk’uko dusanzwe tubigenza iyo u Rwanda rwitegura igikorwa gikomeye.
Ati “Abiyita ko ari ishyaka rya FDU-Inkingi barabizi nabo ko ritemewe ibyo bituma badashobora guhatana mu matora bagahitamo rero kuba bayabangamira.’’
Icyo abahezanguni biyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bakwiye kumenya ni uko amahomvu yabo nta munyarwanda ateze kuyobya, ndetse amatora azagenda neza nta nkomyi, imigambi mibisha yabo ntiteze kubahira na rimwe.
Muvunyi Balthazar

