Nyuma y’uko FDU-Inkingi isanze ifite ibyasha byinshi bitayemerera gutanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, ubu abambari bayo batangiye gukwiza ibihuha bigamije kudurumbanya ayo matora.
Biciye ku muzindaro rutwitsi w’icengezamatwara rya FDU-Inkingi, umumotsi w’aka gatsiko uzwi nka Gaspard Musabyimana yabuze icyo anenga u Rwanda avuga ku mpinduka ziherutse kuba muri guverinoma maze azishakira utuzina tugaragaza ko yabuze icyo yuririraho ngo agaragaze ko izi mpinduka hari aho zihuriye n’amatora yitegurwa.
Nyamara mu bigaragara ibi byose bari gukora ni ingaruka z’ipfunwe n’ikimwaro aka gatsiko gafite bitewe nuko FDU-Inkingi byatangiye ivuga ko iziyamamaza binyuze muri Ingabire Victoire, nyamara urukuta rw’amategeko rwaramugonze kuko afite ubusembwa, ikindi kandi n’abandi bambari b’aka gatsiko bakaba ari abajenosideri badashobora gukandagiza ikirenge cyabo mu Rwanda.
Muri macye iyi mikorere y’agatsiko ka FDU-Inkingi n’umwana w’igitambambuga arayibona kuko ni imigambi mibisha yo gutobera abanyarwanda amatora biteguye azaba muri Nyakanga, bityo uwabagira inama nziza ni ukuberurira ko ibi bidateze gukoma mu nkokora Abanyarwanda kuko biteguye bihagije gushimangira demokarasi biciye muri ayo matora.
Amahitamo abereye abanyarwanda arazwi, kuba byonyine banyuzwe n’uko bayobowe birashimangira ko uretse n’igihuha nta n’ikindi cyabitambika ngo kibabuze gutora abayobozi bababereye, bakomeze bagaragaze uruhare rwabo mu gushimangira demokarasi ibabereye.
Ndayambaje Marc

