Site icon MY250TV

Urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame rugiye gutuma interahamwe n’ibigarasha bishyira mu kagozi! 

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ukwiheba gukabije baterwa no kuba Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakunda kandi bagashyigikira Perezida Paul Kagame.  

Nk’urugero, imburamukoro zo mu kiryabarezi kizwi nka ‘ARC-Urunana’ zirangajwe imbere n’inzererezi Achille Kamana ziherutse kwifata maze mu gahinda n’ipfunwe zihurira ku muzindaro rutwutsi wabo wa YouTube mu kiganiro cyumvikanyemo imvugo zishimangira ko batakigoheka bitewe n’uburyo Abanyarwanda bakomeye kuri Perezida wabo.  

Ni mu gihe ku rundi ruhande ARC-Urunana kimwe na nyina uyibyara, umutwe w’iterabwoba wa RNC, bose bamaze imyaka irenga 10 bagerageza kwangisha Abanyarwanda Perezida Kagame n’Umuryango RPF-Inkotanyi ariko bakaba barasanze bimeze nko kwasa urutare.  

Mu byo umuhezanguni Kamana n’umutumirwa we bibanzeho muri iyo ngirwakiganiro ni ugucurika ukuri kw’ibibera mu Rwanda cyane ko bose barurebera kure aho biyemeje kwangara nyuma yo kwigira ibigarasha, aha izi mburamukoro ziyobereza uburari mu mvugo zidafite umutwe n’ikibuno bagamije kwivana mu isoni.  

Kuba birirwa babundabunda iyo mu mahanga, ibyiza Perezida Kagame ageza ku banyarwanda bakaba bo bariyambuye amahirwe yo kubisarura nibyo bituma birirwa bavuga ubusa ngo barasebya Umukuru w’Igihugu mu gihe nyamara ibyiza yagejeje ku Banyarwanda byivugira.  

Icengezamatwara Kamana n’abandi bahuje imyumvire bakwirakwiza ntirishobora kuvanaho ukuri kw’uko Abanyarwanda bashima uko bayobowe na Perezida Kagame ndetse ubu n’abanyamahanga basigaye bifuza kuruturamo ndetse bikagera n’aho basaba guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.  

Soma kandi: Abanyarwanda bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99,2% (Ubushakashatsi)

Uru Rwanda izo mburamukoro zivuga, ni urwo ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwakuye ibuzimu ubu rkaba rwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga bikaba impamvu yuko urukundo abanyarwanda bamukunda rwiyongera umunsi ku wundi.  

Rumwe mu ngero ni ukuba ubu u Rwanda rwarubatswe nk’igihugu kigendera ku mategeko “rule of law”, ubuyobozi bwubakiye ku iyubahirizwa ry’amategeko, ibi bikaba byarashimangiwe muri raporo mpuzamahanga igaragaza ko rwahize ibindi bihugu ku rwego rw’umugabane wa Afurika.  

Ibyo byose bikaba aruko Perezida Kagame ayoboye neza abanyarwanda ndetse bamwishimiye bigatuma u Rwanda rukomeza kwesa imihigo.  

Undi muhigo ukomeye u Rwanda rwesheje kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame ni mu rwego rw’ubuzima aho raporo mpuzamahanga zidasiba kwerekana ko rukwiye kubera isomo ibindi bihugu bikiri inyuma.   Izo ni imwe mu mpamvu abafite inzozi zo kwitambika mu gihango Abanyarwanda bafitanye na Perezida Kagame batazazikabya ahubwo baziyahura kuko urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida wabo rukura umunsi ku wundi.  

Ndayambaje Marc

Exit mobile version