Site icon MY250TV

Ibigarasha byabuze amahwemo kubera umubano ntayegayezwa uri hagati y’Abanyarwanda na Perezida wabo

Abanyabyaha ruharwa batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi nyuma yo kunanirwa kubahiriza amahitamo yo kubazwa inshingano bazwi nk’ibigarasha bakomeje kugaragaza ko babuzwa amahoro no kuba Abanyarwanda babanye neza na Perezida Kagame.

Ibi bigaragazwa by’umwihariko n’ibigarasha byiyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa RNC maze bishinga ikiryabarezi cyitwa ARC-Urunana, ibi bigarasha birangajwe imbere n’uwitwa Jean Paul Turayishimye.

Ikigarasha Turayishimye na bagenzi be biyemeje kuba abagaragu b’iterabwoba, Tabitha Gwiza ndetse na Achille Kamana, kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 bumvikanye babuze amahwemo bitewe n’ikiganiro Perezida Kagame aherutse guha itangazamakuru aho yongeye kushimangira ko umuturage w’u Rwanda akwiye guhora ku isonga muri byose.

Igitangaje ni uko ibi bigarasha byanababajwe bikomeye no kuba abanyamakuru barisanzuye imbere ya Perezida Kagame maze bakamubaza ibibazo mu bwisanzure nta gihunga – ibi bikaba bishimangira ko mu by’ukuri ibigarasha bibbaazwa n’umubano ntayegayezwa uri hagati y’Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye.

Soma kandi: Imiyoborere itajegajega y’u Rwanda ikomeje kurwaza muzunga ibigarasha

Indindagizi nka Turayishimye n’abandi nkawe bakwiye kumenya ko ubu icyo Abanyarwanda bimirije imbere ari ukwiteza imbere babifashijwemo na Perezida bitoreye.

Icengezamatwara ridashinga ibigarasha bimaze igihe bizana mu Banyarwanda nta cyo riteze guhindura ku mubano w’akadasohoka Abanyarwanda bafitanye n’Ubuyobozi bwabo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Biraro Ernest

Exit mobile version