Abanyabyaha bazwi nk’ibigarasha, aba ni abananiwe kubazwa inshingano, gutekereza byagutse no gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda – nk’amahitamo ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi bwirije imbere, ntibasiba kugaragaza ko bashegeshwa no kuba u Rwanda rufite imiyoborere ihamye.
Umwe muri ibyo bigarasha ni Jean Paul Turayishimye umaze igihe abuyera muri Amerika aho atunzwe no gucuruza kuri YouTube ibinyoma biharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Soma kandi: Ikigarasha JP Turayishimye asaziye mu bujajwa n’ubusutwa!
Turayishimye uvuga ivata rikaza iyo ahimbambahimba ibinyoma bye, aherutse kwifata yigira umusesenguzi mu by’ububanyi n’amahanga maze mu bwenge bugerwa ku mashyi asanganywe yumvikanisha ko mu Rwanda “hategurwa ihirikwa ry’ubutegetsi”.
Ni igihuha Turayishimye wigize isandi ku mbuga nkoranyambaga yahimbye yuririye ku kuba Gen Patrick Nyamvumba aherutse gusabirwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya.
Ikigarasha Turayishimye yarifashe kugira Nyamvumba amabasaderi ngo ari uburyo bwo “kumwigizayo kugira ngo atazakorera kudeta Perezida Kagame”, gusa uyu muhezanguni akwiye kumenya ko mu bushobozi ndetse n’ububasha Umukuru w’Igihugu ahabwa n’Itegeko Nshinga yewemere guha inshingano uwo ashaka hagendewe ku bushobozi amubonamo.
Aka ya mvugo nyarwanda ko ubuze icyo atuka inka yibasira icebe ryayo, uyu Ndayishimiye yumvikanye kandi avuga ko u Rwanda rutabaho ahubwo ari igihuru; ibintu byatumye abamukurikiye bamukebura bamwibutsa ko igihugu yandagaza cyamuhaye amata ndetse kikaba gikomeje guha ibyiza Abanyarwanda barimo ababyeyi n’abavandimwe be.
Intambara y’amagambo ibigarasha byishoyemo nta cyo iteze kubagezaho.
Biraro Ernest

