Nta gihe gishize ababyeyi ba Turayishimye Jean Paul utunzwe no gucuruza ibihuha byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda aho abuyera muri Amerika batangaje ko bashavuzwa n’umurongo ugayitse Turayishimye yafashe maze bamugira inama yo gucira kuko birura.
Aho kumvira ababyeyi be, ikigarasha Turayishimye yarasizoye aho adasiba gusiga ibyondo ubuyobozi bw’u Rwanda ngo akunde yibonere icyo ashyira ku munwa.
Nk’urugero, kuri iyi nshuro yifashe ajya ku mbuga nkoranyambaga maze ajya gukuririza ikibazo cy’abanyerondo bagaragaye mu mashusho bahohotera umuturage, mu gihe nyamara inzego zibishinzwe zarabafashe ngo baryozwe icyo cyaha.
Iki kigarasha Turayishimye ubundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gifite amateka mabi iyo bigeze ku mutekano n’ibikorwa bibi bya polisi yahoo aho ikubita ikanahohotera abaturage ku mugaragaro bikomeye cyane.
Ibyo kandi uyu musaza usaziye mu bujajwa yirengagiza ni uko ikosa ry’umuntu umwe, n’iyo ryagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, ridashobora guhagararira politiki cyangwa imiyoborere y’igihugu.
Turayishimye n’abandi banzi b’u Rwanda bahora bakora uko bashoboye ngo basebye u Rwanda binyuze mu binyoma ntibashobora kubona uburyo Leta ikurikirana ibibazo kandi igashyira mu bikorwa amategeko bitewe n’urwango rwabokamye.
Ukuri guhari ni uko u Rwanda ari igihugu cyubaha amategeko kandi gishyira mu gaciro kidashobora kurenganya umuturage.
Mukobwajana Linda

