Site icon MY250TV

Ikihebe Turayishimye aragirwa inama yo gushaka akarimo k’amaboko akora akava mu bujajwa!

Abanyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kugira inama Jean Paul Turayishimye uri ku rutonde rw’abantu 25 u Rwanda rushakisha kubera gutera inkuru ibikorwa by’iterabwoba yo gushaka umurimo muzima yakora ubundi akabaho atanduranyije ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma y’uko Turayishimye umaze iminsi abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mpera z’iki cyumweru yifasha akajya ku muzindaro we wa YouTube agasakuza ivata rikaza akwiza ibihuha ku buzima bwa Perezida Kagame avuga ko “hashize iminsi atagaragara mu ruhame”.

Ni icengezamatwara ryahise ryamaganirwa kure n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye aho bose bahurizaga ku kubwira ikigarasha Turayishimye kuva mu manjwe agashaka ikintu kizima yakora cyane ko acuruza bene ibi bihuha kugira ngo abone icyo ashyira ku munwa.

Mu bitekerezo byanyujijwe kuri icyo kiganiro, hari uwagize ati: “Jean Paul ni agasaza byayobeye”, undi agira ati : “Wowe Jean Paul uzapfa wangara…ukwiye gushaka akarimo k’amaboko kagutunga kurusha uko uhimbahimba ibidahuye.”

Soma kandi: Ikigarasha Jean Paul Turayishimye wanze kumvira ababyeyi bitinde bitebukeazumvira ijeri!

Ibi Turayishimye yakoze ni umuvuno abanzi b’u Rwanda barimo Interahamwe n’ibigarasha badukanye bagamije guca igikuba mu Banyarwa nyuma y’uko izi nyangabirama zibonye ubundi buryo bwo kurwanya Perezida Kagame bwazipfubanye burundu.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version