Umunyarwanda yabivuze neza ko umwana wanze kumvira ababyeyi be, yumvira ijeri! Ibi ni nako bizagenda ku kigarasha Jean Paul Turayishimye ukomeje gusuzugura inama ababyeyi be bamugiriye yo kureka gukomeza gusiga icyasha u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Papa wa Turayishimye uzwi ku mazina ya Pasiteri Karani, mu mwaka wa 2022 yagaragaye avugana ikiniga ndetse yanazenze amarira mu maso, ubwo umunyamakuru amubaza niba ari we koko ubyara Turayishimye.
Icyo gihe uyu mubyeyi yagize ati:”Paul, birambabaje cyane muri uyu mwanya kandi uziko nakubwiye ko ibyo bintu byawe bya politiki udakwiye kubijyamo. Nashimye Imana igihe wagendaga ukajya muri Amerika, ariko ikintu kimbabaza ni ukumva amagambo ugenda uvuga, uyavuga kuri twebwe ngo Leta yatubujije umutekano. Ibyo uvuga ni ibinyoma, turaho tumeze neza.”
Pasiteri Karani yahishuye kandi ko kwinangira umutima kwa Turayishimye bitamutunguye dore ko yahamije ko ubwo yaganiraga n’umuhungu we amusaba kureka gukwirakwiza ibinyoma , we ubwe[Turayishimye] yamweruriye ko bose batagomba kuba ba Pasitoro.
Ati:”Paul kuba Pasitoro si icyaha, gusa nari nziko ukoresha ukuri ariko naje gusanga ukuri ntakwo ugira, hagarika gutangaza ibinyoma. Nifuzaga ko guhera uyu munsi ntongera kumva bavuga ngo urasebya igihugu, urakivuga nabi nk’abandi bose njya numva bari hanze. Ibyo urimo ubivemo kuko nutabivamo ni wowe bizica.”
Soma kandi:Ikigarasha JP Turayishimye yishuka ko hari Umunyarwanda uteze kubura ibitotsi kubera ubusutwa bwe!
Gusa Turayishimye nyuma y’izi mpanuro z’umubyeyi we, ntiyigeze ahinduka ahubwo yarakamejeje mu gukwiza ibihuha bigambiriye guca igikuba mu Banyarwanda no kwibasira ubuyobozi bitoreye, ibintu akora buri munsi anyuze ku muzindaro we wa YouTube.
Uko byagenda kose umuhezanguni Turayishimiye azicuza kutumvira inama za kibyeyi papa we yamugiriye, kandi ntazatinda kubona ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Biraro Ernest

