Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha bararanye ishavu n’agahinda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023 nyuma y’uko hatangajwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.
Muri aya masezerano iyi kipe izashinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse muri stade yayo ya Allianz Arena yicarwamo n’abantu ibihumbi 75 000 hajye hanyuzwa ubutumwa bukangurira abantu gusura u Rwanda (Visit Rwanda). Ni amasezerano y’imyaka itanu azageza mu mwaka wa 2028.
Soma kandi: Bayern Munich yatangiye kwamamaza ‘Visit Rwanda’ – Amafoto
Iyi kipe ibaye iya 3 mu makipe akomeye ku mugabane w’i Burayi igiye gukorana n’u Rwanda nyuma ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa.
Nyuma y’uko aba banzi b’u Rwanda bagiye bandika kenshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye bajora amasezerano y’ubufatanye rwagiranye na ziriya kipe, aya masezerano na Bayern Munich yerekanye ko induru yabo ntacyo yabagejejeho ndetse nta n’icyo izigera ibagezaho.
Ni mu gihe imibare mishya y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo Umwaka ushize wa 2022 byinjije miliyoni 445$ zivuye kuri miliyoni 164$ zinjiye mu 2021, bingana n’izamuka rya 171,3% ibi byose ni umusaruro w’ufutanye bw’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Arsenal na PSG.
Abanzi b’u Rwanda bahora bahigira kubona u Rwanda rusubira inyuma bigabije imbuga nkoranyambaga maze si ukwandika ubusa karahava mu binyoma byashaje basanzwe bahimbira u Rwanda.
Muri abo banzi harimo abihandagaza bakavuga ko inkunga amahanga atera u Rwanda ariyo ishorwa muri aya makipe nyamara bakirengagiza ko mu ngengo y’imari y’u Rwanda inkunga z’amaganga kuri ubu zibarirwa kuri 13%.
Hari n’abandi kandi bavuga ko “u Rwanda ari igihugu gikennye ku Isi” bityo ngo kidagakwiye gukorana n’ayo makipe aho buri muntu utekereza neza yibaza niba kuba igihugu ikennye bikima uburenganzira bwo gukora imishinga ikibyarira inyungu.
Ibi byose babiterwa n’ipfunwe, ndetse n’ikimwaro byo kubona u Rwanda bahora basebya uko bukeye n’uko bwije arirwo rukomeje gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga.
Aba banzi b’u Rwanda ibyo barusebya byose ntibateze kurusubiza inyuma ahubwo uko bakomeza gusakuza ku mbuga nkoranyambaga niko u Rwanda rukomeza gutera imbere.
Mugenzi Félix

