Site icon MY250TV

Ibyihebe bya “P4” mu ndirimbo ishaje iririmbwa na sebuja Tshisekedi!

Agahinda ni kose mu nterahamwe n’ibigarasha bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa “P4” nyuma y’aho ubukangurambaga bwatangijwe n’umunyagitugu Tshiskedi bwo guteranya u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo mu guteza imbere ubukerarugendo bukomeje kugonga urukuta.

Mu bafatanyabikorwa ba gahunda ya ‘Visit Rwanda’ bo aba banzi b’u Rwanda bajyanaho amanjwe yabo ariko bikanga bikaba iby’ubusa harimo amakipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, Paris Saint Germain na Bayern Munich n’abandi.

Mu itangazo ridafite umutwe n’ikibuno bivugwa ko ryasinyiwe i Montréal muri Canada kuri uyu wa 1 Mata 2025 n’umuhuzabikorwa w’icyiswe P4, “Emanuel Hakizimana, bumvikanye bibasira cyane aya makipe y’i Burayi bayashinja kwanga guhagarika amasezerano yose afitanye n’u Rwanda.

Iyi nkundura yo gusabira u Rwanda ibihano, ni gahunda yatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo magingo aya wiyemeje gukora igishoboka cyose ngo agambanire u Rwanda.

Uyu kandi ntiyigeze ahisha ko afitanye umubano w’akadasohoka n’abanzi b’u Rwanda barimo n’ interahamwe zo muri FDLR n’abakorana nayo barimo n’iri tsinda ry’iterabwoba rya P4.

Soma kandi: Wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa, umuburo kuri Tshisekedi ukomeje kwishingikiriza interahamwe n’ibigarasha!

Ubusanzwe interahamwe n’ibigarasha ntibijya bijya imbizi dore ko bahora bashinjanya ibyaha bitandukanye. Kongera kwihuza bagambanira VisitRwanda, ni uguhuriza hamwe siporo na politike kandi mu by’ukuri ntaho bihuriye, bityo bikaba ari ugutekereza macuri.

Ku rundi ruhande, ugendeye ku kamaro aya masezerano afitiye Abanyarwanda, imyitwarire nk’iyi kuri P4 ni ukongera gushimangira ko urwango banga u Rwanda n’ Abanyarwanda rwamaze kubinjira mu misokoro.

Amanjwe y’izi nterahamwe n’ibigarasha ntacyo ateze kubagezaho dore ko na sebuja Tshisekedi yabuze ayo acira n’ayo amira.

Biraro Ernest

Exit mobile version