Félix Tshisekedi Tshilombo “Cyabitama”, yongeye kumvikana mu mvugo gashoza ntambara isa nk’igamije gushimisha abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha avuga ko akomeje umugambi wo guhirika ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.
Ibi Tshisekedi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023 mu kiganiro cyari kimeze nka byendagusetsa aho bisa nk’aho ari we wibazaga ndetse akisubiza cyane ko mu buryo busekeje yabazwaga n’umuja we ushinzwe iby’itangazamakuru.
Byari ku nshuro ya kabiri uyu mugabo wagwiririwe n’ubutegetsi yikomanga mu gatuza ko ashaka gutera u Rwanda; imvugo ahuriyeho n’interahamwe n’ibigarasha aho by’umwihariko yamaze kwiyegereza interahamwe za FDLR ndetse azinjiza mu gisirikare cy’igihugu cye, FARDC.
Soma: Interahamwe n’ibigarasha ku ibere i Kinshasa, abo ngo ni bo bagiye gukora ibyananiye Tshisekedi!
Nyamara nubwo bizwi ko ibihugu byinshi byamuteye umugongo, dipolomasi ikaba ari kimwe mu byamwihishe, ubu ibigarasha n’interahamwe bakaba ari bo bacyishuka ko hari imbaraga yabatiza mu migambi yabo mibisha, muri icyo kiganiro cyafatiwe amashusho mu biro bye, Tshisekedi yakomeje avuga ko akoresheje imbaraga za diplomasi ngo azasaba umuryango mpuzamahanga “gufatira u Rwanda ibihano”.
U Rwanda ntirwahwemye kwereka Tshisekedi n’abambari be ko bakwiye kurufasha hasi bityo bagakemura ibibazo byugarije igihugu cyabo cyane ko u Rwanda ntaho ruhuriye nabyo, rero gukomeza gukoresha imvugo gashoza ntambara ntacyo bizamugezaho cyane ko n’izo ntambara avuga atazi uko zirwanwa.
Tshisekedi akwiye kumenya ko ameze nka wa mwana wakinishije umuriro aryamye mu nzu ya nyakatsi, kuko uwo muriro akinisha ariwe uzatwika – ingero ni inyinshi zishimangira ko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda gihora gihanitse.
Nta munyarwanda ukwiye kurangazwa n’imvugo za Tshisekedi cyane ko ubusugire bw’u Rwanda bubungabunzwe neza.
Ndayambaje Marc

