Nyuma yo gusezeranya Abanyekongo ko agiye guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, Tshisekedi na Leta ye bongeye guhabwa urw’amenyo nyuma y’uko hamenyekanye ko agiye kwakira abanzi b’u Rwanda i Kinshasa mu nama bivugwa ko iteganyijwe tariki ya 3 Nyakanga.
Iby’iyo nama byemejwe n’abanyamakuru basanzwe bakwirakwiza icengezamatwara rya Kinshasa ndetse na bamwe mu byegera bya Tshisekedi.
Mu banzi b’u Rwanda bazitabira iriya nama bisobanurwa ko barimo igice gishyigikiwe na Tshisekedi cyitwa RBB (Rwanda Bridge Builders) gihagarariwe n’igisambo ruharwa JMV Ndagijimana.
Harimo kandi ikindi gice cyitwa PRCG (abiyita ko baharanira ineza y’Abanyarwanda) kigizwe na CNRD, FLN, RNC, PDM gishyigikiwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba anashinzwe umuteno muri Congo, Jean Pierre Bemba, icyo gice kandi kikaba gihagarariwe na Eugene Gasana afatanyije na Kambanda Charles alias Rubunzamurizo.
Iyo nama kandi izitabirwa n’urubuga ryitwa “All for Rwanda” ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda aba bakaba bahagarariwe na Mulego Faustin ari nawe uherutse muri Congo guhabwa amabwiriza na Leta ya Tshisekedi hamwe n’abayobozi ba FDLR.
Mu kwezi gushize umuhezanguni Kambanda yari yaratangaje iby’iyi nama arinako aca amarenga ko izabera muri Congo, amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko iyo mitwe yose izahurira mu mujyi wa Kinshasa kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda, kandi barebere hamwe ibyo bakeneye byose n’aho bazabikura kugira ngo bagere ku ntego yabo.
Bisobanurwa ko abazitabira iyi nama kandi bazaba barinzwe bikomeye kuko bamaze no gutegurirwa hoteri zizabakira n’imodoka zizabatwara kugira ngo bagezwe aho inama zibera.
Tshisekedi nyuma yo gukoresha uko ashoboye kose yaba mu buryo bwa dipolomasi, ubw’intambara, ubwo kwangisha u Rwanda abaturage be n’ibindi byinshi yagiye akoresha bikaba byaramunaniye, kuri ubu arumva igisubizo cy’ibyifuzo bye kiri mu maboko y’izi mburamukoro, gusa aribeshya cyane kuko ahubwo ariwe bigaragara ko azabihomberamo.
Si ubwa mbere abanzi b’u Rwanda bafashijwe n’ibindi bihugu bagerageje umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ariko ntibyigeze bibahira, nk’urugero Seth Sendashonga na bagenzi be muri 1998 barabigerageje ariko bakama ikimasa.
Urundi rugero ni icyiswe P5 cyari kirangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa muri 2018 nabo barabigerageje birabananira kuko zimwe mu nyeshyamba zabo zarakubiswe izindi zirafatwa zizanwa i Kigali.
Tshisekedi akwiye kumenya ko ameze nka wa mwana wakinishije umuriro aryamye mu nzu y’ibyatsi, kuko uwo muriro arimo gukina nawo ariwe uzatwika.
Mugenzi Félix

