Kuva muri Werurwe uyu mwaka, ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi bwatangiye kwakira bamwe mu bavuga rikijyana bo mu dutsiko tw’abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha n’interahamwe zatarokoye ubutabera i Burayi no muri Amerika.
Ibi byaje bikurikira imbwirwaruhame Tshisekedi yakoze mu mpera z’umwaka wa 2022 aho yikomanze mu gatuza ko ashaka gutera u Rwanda maze “akabohora Abanyarwanda”.
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko ku ikubitiro Twagiramungu Faustin “Rukokoma” ari we wakiriwe bwa mbere i Kinshasa tariki ya 22 Werurwe akaba yaramaze muri icyo gihugu hafi icyumweru aho yagiranye ibiganiro n’ibyegera bya Tshisekedi maze bemeranya gufatikanya mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nyuma ya Twagiramungu, Ndagijimana Jean Marie Vianney wigeze kuba Minsitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda maze yiba igihugu ibihumbi 200,000 by’amadorali ya Amerika aho ubu yihishe mu Bufaransa, nawe yakiriwe i Kinshasa aho yakurikiwe na “Padiri” Nahimana Thomas wiyita ko ayobora Leta y’u Rwanda “ikorera mu buhungiro”.
Uwitwa Murego Faustin uri mu baterankunga bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri no mu bashinze icyitwa “All for Rwanda” nawe muri Mata yakiriwe i Kinshasa aho yagiranye ibiganiro n’ibyegera bya Tshisekedi ndetse n’abayobozi ba FDLR.
Nyuma y’ibyo biganiro hamenyekanye amakuru ko ari ho havuye igitekerezo cyo gushinga iriya ‘All for Rwanda’ ihuriza hamwe Jambo ASBL, FDU inkingi ndetse n’ibigarasha aho bafite umugambi wo gukora igishoboka cyose ngo bahungabanye ubusugire bw’u Rwanda.
Bisobanurwa ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwatanze amafaranga menshi mu ishingwa ry’ikiryabarezi “All for Rwanda” mu rwego rwo gukorera ubuvugizi FDLR no kuyitera ingabo mu bitugu ngo ikomeze ihungabanye ubusugire bw’u Rwanda.
Ibi byakurikiwe no kuba Eugène-Richard Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ubu akaba abarizwa mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC yarahuye imbonankubone na Tshisekedi muri wa mugambi mubisha w’uyu mutegetsi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umuhuro w’abo bombi wakurikiwe n’ishingwa ry’ikindi kiryabarezi cyiswe ko “giharanira ineza y’Abanyarwanda”, aba nabo Leta ya Tshisekedi yabahaye amafaranga menshi ngo bakunde bagire uruhare mu ihungabana ry’ubusugire bw’u Rwanda.
Icyo kintu gikuriwe na “Rubunzamurizo” Kambanda Charles giherutse gutangaza ko bazakorera inama muri Congo aho byamaze kumenyekana ko Leta ya Tshisekedi yabihaye umugisha ndetse ko ubu yamaze kubashakira za hoteli n’uburinzi bukomeye igihe bazaba bari muri icyo gihugu.
Amasooko y’amakuru ya MY250TV ahamya kandi ko umuhungu wa Habyarimana Juvenal “Kinani” witwa Jean Luc Habyarimana nawe mu cyumweru gushize yari i Kinshasa aho yaje ku butumire bw’ubutegetsi bwa Tshisekedi muri wa mugambi mubisha wo kugirira nabi u Rwanda.
Ibi byakurikiwe no kuba ibiro bishinzwe ubuvugizi bwa Tshisekedi bwarakiriye abanditsi b’ibitabo birimo icenegezamatwara ryibasira ubuyobozi bw’u Rwanda barimo Michela Wrong, Charles Onana n’abandi aho aho bahawe rugari muri za kaminuza z’i Kinshasa no mu bitangazamakuru by’icyo gihugu mu mugambi wo kwangisha Abanye-Congo u Rwanda n’ubuyobozi bwabo.
Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ingamba yafashe zo kurinda imbibi zayo zikiriho kandi zakajijwe, imigambi ya Tshisekedi n’aba banzi b’u Rwanda usibye kurya imisoro y’Abanye-Congo nta kindi bizabagezaho.
Mugenzi Félix

