Site icon MY250TV

Nyuma yo kwiyegereza interahamwe n’ibigarasha, Tshisekedi ashaka na ba bajenosideri baheze muri Niger

Ku gicamunsi cyo Ku itariki ya 7 Nzeli 2024 nibwo u Rwanda rwakiriye kopi y’ibaruwa ishimangira ko Tshisekedi arimo gukorana cyane n’abajenosideri bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana bwasize buhekuye u Rwanda.

Muri abo kandi hakaba hanarimo Capt Sagahutu Innocent uzwiho gushyigikira cyane ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside. Ayo ni amakuru adashidikanywaho u Rwanda rukesha urwego rwasigiwe imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT).

Mbere na mbere, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntuhisha imigambi yawo mibisha yo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda no kugarura ubutegetsi bwubakiye kuri politiki ipfuye y’ivanguramoko rya hutupawa.

Ishami rya leta zunze ubumwe z’Amerika rirwanya iterabwoba ritangaza ko FDLR yakoze ibitero by’iterabwoba bitandukanye byagabwe kubutaka bw’u Rwanda ndetse n’ubwicanyi burenze ukwemera bwibasiye abasivili mu burasirazuba bwa Congo mu mwaka w’2009.

Gusa igitangaje nuko ubushotoranyi bwa Tshisekedi k’u Rwanda butagarukiye aho gusa,mu buryo bweruye yahuye anagirana ibiganiro na Gasana Eugene wahoze ari umudiplomate w’u Rwanda ubu akaba asigaye akorana n’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

RNC niyo yateguye ibitero bya za grenade mu mujyiwa Kigali ariko kandi ikaba inafite imigambi irimo kwica abayobozi b’u Rwanda. Tshisekedi kandi yeruye ko amarembo ye afunguriwe n’abo mu dutsiko tw’ibigarasha bahunze kubera ibyaha bakurikiranyweho,ndetse hari inama yagombaga kubahuza yaje gusubikwa ariko uwomugambi wo wamaze kwemezwa.

Soma kandi: Impamvu inama yagombaga guhuza Tshisekedi n’abarimo Rusesabagina na Ingabire Victoire yakubise igihwereye!  

Tshisekedi ntiyarekeye aho,mu gushimangira uko umutekano w’akarere ntacyo umubwiye,i Kinshasa yateguye inama yo kumuhuza n’abagize agatsiko k’Ibigarasha kagizwe n’abakoze ibyaha mu Rwanda bagahunga ubutabera.

Kuba kugeza ubu gashozantambara Tshisekedi acumbikiye ndetse akaba akorana n’imitweya FDLR, FLN ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro – ni ibishimangira umugambi we mubisha wo gutera u Rwanda nk’uko adasiba kubyigamba.

Ibi kandi birushaho gushimangirwa n’imikoranire ye n’umutwe w’abahezanguni w’ishyaka rihembera ubwicanyi mu Burundi rya CNDD-FDD rizwiho ko ryubakiye kubuhezanguni bwa hutupawa,rikaba ndetse rifite imigambi yo guhembera ubugizi bwa nabi mu Rwanda.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version