Site icon MY250TV

Impamvu inama yagombaga guhuza Tshisekedi n’abarimo Rusesabagina na Ingabire Victoire yakubise igihwereye!  

Mu ntangirio z’ukwezi gushize kwa Nyakanga nibwo i Kinshasa hari hitezwe inama yagombaga guhuza Perezida Tshisekedi ndetse n’abagize udutsiko tw’abanyabyaha bakunze kujijisha bakiyita ko barwanya ubuyobozi buyoboye u Rwanda uyu munsi.  

Mu gihe haburaga amasaha 48 ngo iyo nama ibe, Charles Kambanda uzwi ku izina rya Rubunzamurizo uyu akaba ari we uvugira uruhande rw’Abanyarwanda bagomba kubonana na Tshisekedi, yatangaje ko itakibaye aho yatanze impamvu zavuguruzanyaga birangira abantu basigaye mu rujijo.  

Soma kandi: Interahamwe n’ibigarasha ku ibere i Kinshasa, abo ngo ni bo bagiye gukora ibyananiye Tshisekedi!  

Icukumbura ubwanditsi bwa MY250TV bumaze iminsi bukora ryahishuye ko kugira ngo iriya nama isubikwe ku munota wa nyuma byatewe n’impamvu zirimo umwiryane ukomeye no kutumvikana ku ruhande rw’agatsiko k’abiyita ko barwanya u Rwanda.  

Ni inama yagombaga kwitabirwa by’umwihariko mu buryo bw’imbonankubone na bamwe mu ntoranywa z’ako gatsiko barangajwe imbere na Rubunzamurizo Kambanda, Gasana Richard-Eugene n’abandi ahanini bagombaga guturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu bitandukanye by’i Burayi.  

MY250TV yamenye kandi ko iriya nama yagombaga kwitabirwa na Ingabire Victoire ndetse na Paul Rusesabagina mu buryo bw’ikoranabuhanga, aba bombi bakaba bahuriye ku kuba barahamijwe ibyaha b’iterabwoba, barafungwa ariko baza gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kwemera ibyaha, kubisabira imbabazi no gutakamba basaba gufungurwa.  

Tugarutse ku makimbirane yavutse bigatuma iriya nama isubikwa by’igitaraganya, amasoko y’amakuru yacu agaragaza ko ayo makimbirane ashingiye ahanini ku macakubiri asanzwe yarashegeshe abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.  

By’umwihariko bisobanurwa ko igice kimwe cy’abari muri Amerika cyananiwe kumvikana  n’abari i Burayi uburyo iriya nama yagombaga kujyenda by’umwihariko uburyo bagombaga guhana amagambo, ibi bikaba byaratijwe umurindi n’amoko aho izi nyangabirama zitana “Abanyenduka n’Abakiga”.

Ku ikubitiro byatangiye Gasana Eugene avuga ko atabana mu gatsiko kamwe na Rusesabagina kubera badahuje ubwoko, bidatinze abari mu Burayi nabo baje kwivumbura bavuga ko abari muri Amerika ari “za maneko za RPF” bityo batahurira hamwe.  

Iyo nama ya Tshisekedi n’abiyta ko barwanya Rwanda yari mu mugambi w’uyu mutegetsi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko yarahiriye ko azafasha Abanyarwanda “kuvanaho” Perezida Kagame, ibintu ariko bitazamuhira.    

Mu mbwirwa ruhame yigeze gutanga aho abenshi bayifashe nk’aho yateshagujwe, Tshisekedi yumvikanye yikomanga mu gatuza abwira Abanye-Congo ko azakora ibishoboka byose akavanaho Perezida Kagame kubera ko ngo ari we uteza ibibazo Congo.  

Ku rundi ruhande, imyitwarire y’abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda ishimangira ko ntacyo bateze kugeraho uretse guhora baryaha hagati yabo no kuvuza induru zitarangira ku mbuga nkoranyambaga.  

Mugenzi Félix

Exit mobile version