Site icon MY250TV

Tshisekedi afite ibibazo byo mu mutwe, akeneye ubufasha kuruta kwicara ku ntebe ya Perezida!

Tshisekedi yongeye kugaragaza ko afite ikibazo mu mutwe ndetse akeneye abaganga, ubwo yatangazaga amagambo yuzuyemo iterabwoba ndetse no kwishongora avuga ko agiye gushoza intambara yeruye ku Rwanda.

Ubi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023 ubwo Tshisekedi yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe gusa no kwibasira u Rwanda na Perezida warwo dore ko nta mugabo n’imigambi yigeze ageza ku baturage.

Mu byatunguye benshi, Tshisekedi yihandagaje avuga ko ku munsi w’amatora ateganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023 azashoza intambara ku Rwanda aho ngo azihutira guhuza inteko ishinga amategeko imitwe yombi maze ikamuha uburenganzira bwo gutangiza intambara.

Ayo magambo yavugiye i Kinshasa yongeye kuyasubiramo ndetse arahira izina ry’Imana ubwo yakoraga ikiganiro kuri imwe mu maradiyo akorera i Kinshasa.

Abasesenguzi mu bya politike kimwe n’abahanga mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe basanga uyu mugabo afite ibibazo by’imitekerereze bitewe n’amagambo y’ubushotoranyi yaraye atangaje ndetse n’ayo yari amaze igihe avuga yibasira u Rwanda na Perezida warwo.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: “Hashize imyaka ibiri Bunagana n’utundi duce two mu burasirazuba bwa Congo biri mu maboko ya M23, umutwe ufite abasirikare batanagera ku bihumbi 3, igisirikare cya Tshisekedi cyananiwe kuwunesha ndetse yanitabaje abacancuro, FDLR n’indi mitwe ariko kuwutsinsura byaramunaniye none ari kurota gutera u Rwanda. Uyu mugabo afite ikibazo gikomeye!”

Abakuriraniye hafi ukwiyamamaza kwa Tshisekedi bemeza ko uyu mugabo yavuze u Rwanda incuro 118 mu mbwirwaruhame ze, avuga Perezida Kagame incuro 85 ndetse anasezeranya kuzatera u Rwanda incuro 12, ibi byose bikagaragaza uburyo afite ikibazo cy’imitekerereze kuko nta muntu muzi muri iki gihe ukwiye kuba akirota intambara.

Kuba Tshisekedi yakwitwaza u Rwanda muk wiyamamaza ni iturufu yazanye mu gusibanganya ibibazo n’akaga ari gushyira ku gihugu cye ngo byumvikane ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana.

Tshisekedi akwiye kumenya ko uburyo yitwaza u Rwanda akinga Abanye-Congo ibikarito mu maso kugira bidateze kugira icyo bimugezaho.

Mugenzi Félix

Exit mobile version