Umusambanyi ruharwa akaba n’umwe mu bamotsi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Charles Kambanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024 yumvikanye ku muzindaro rutwitsi w’uyu mutwe yigize umusesenguzi aho by’umwihariko yagorekaga ijambo rya Perezida Kagame.
Mu kiganiro kitari gifite umutwe n’ikibuno, uyu rubunzamurizo yuririye ku byo Perezida Kagame yari amaze gutangariza France 24 aho Umukuru w’Igihugu yahamije ko u Rwanda rwiteguye kwirwanaho mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaba burushojeho intambara nk’uko Tshisekedi adasiba kubyigamba.
Aho ni ho ikigarasha Kambanda yahereye avuga ko Perezida Kagame “afite ubwoba bw’intambara” ni mu gihe nyamara uyu musambanyi ruharwa ari we ufite umutima wuzuye ubwoba kubera ubwinshi bw’ibyaha ndengakamere yakoze mu bihe bitandukanye.
Ukurikiranye neza ibitabapfu Rubunzamurizo Kambanda akunze gutangaza ntiwabura kwibaza ukuntu yijandika mu bintu bya politiki kandi atanabisobanukiwe, ibi bituma umuntu yibaza aho ibihuha yakwije byahereye ubwo yikomangaga mu gatuza yumvikanisha ko ngo azabonana na Tshisekedi.
Kambanda ukunze kwiterera mu mata nk’isazi akwiye kumenya neza ko urwego rw’imyumvire ariho rutamwerera kuvuga ku bibazo bya politiki cyangwa umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Inama isumba izindi ikwiye uyu mumotsi wa RNC nuko icyamubera cyiza ari ugufunga umunwa we kuko n’ubwonko bwe bigaragara ko butagikereza neza.
Ndayambaje Marc
Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC yongeye gushimangira ko yokamwe n’ubujiji

