Willy Mishiki – Visi Perezida wa ‘Wazalendo’, inyeshyamba z’Abanye-Congo ziri mu kwaha kwa Tshisekedi zitwara nk’interahamwe zo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangaje ko izi nyeshyamba ziri mu myiteguro yo gutera u Rwanda.
Ibi uyu mugabo wokamwe n’ingengabitekerezo y’u Rwanda n’zmacakubiri yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, ahamya ko bagaba ibitero k’u Rwanda mu minsi 18 iri imbere.
Umutwe wa Wazalendo si wo wiha amabwiriza ahubwo uyahabwa na Tshisekedi, umugabo ukunda intambara wiyemeje gukomeza gutera umwuka mubi, atera inkunga anatanga amabwiriza ku mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ku rundi ruhande mu rwenya rukomeye uyu mutwe wa Wazalendo unakorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wavuze ko iyo ari “operasiyo izaba yoroshye cyane”.
Ibyo Interahamwe za Wazalendo zibihuza no kuba ngo kuva ku mupaka munini uhuza u Rwanda (mu Karere ka Rubavu) na Congo (i Goma), uzwi ku mazina ya “Grande Barrière ari amasaha atatu gusa kugera i Kigali.
Izi nterahamwe kandi zivuga ko u Rwanda ari agahugu gato, ikintu cyatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza itabi abazalendo banywa!
Ikindi kandi kerekana kandi ubujiji bw’izi nterahamwe zipfa kuvuga gusa ni uko uwo mupaka zivuga ku ruhande rwa Congo ubarizwa mu maboko y’umutwe wa M23 wazitsinze ruhenu.
Aho gushyigikira icyazana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari Tshisekedi uyobora Wazalendo, ahitamo ubushotoranyi bwaba ubwo mu mvugo ndetse no gushaka gushoza intambara ngo akunde ahungabanye umutekano w’abanyarwanda ku nyungu ze za politiki.
Kuba Tshisekedi yakigamba umugambi we mubisha wo gutera u Rwanda ntibitangaje kuko ni ibintu yagiye agambirira gukora kuva mu mwaka wa 2021.
Ikindi kandi mu mwaka wa 2023 Ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora Congo, Tshisekedi yivugiye ko agiye gusaba uburenganzira abagize Inteko ndetse na Sena mu gihugu cye bwo gutangiza intambara ku Rwanda.
Ibyo byose ni ibyerekana ko Perezida Félix Tshisekedi atari umugabo w’amahoro ahubwo yihebeye intambara.
N’ubwo bimeze bityo u Rwanda rukomeje guhamya ko ruzaharanira kurinda abaturage barwo n’ubusugire bw’igihugu ku kiguzi icyo ari cyo cyose.
Leta y’u Rwanda yagaragaje inshuro nyinshi ko ibitero, byaba ibiturutse mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR na za Wazalendo bizasubizwa inyuma mu buryo bukomeye ariko u Rwanda rukabona amahoro.
Abanyarwanda bakwiye gutuza bagakomeza imirimo yabo ya buri munsi kuko ubusugire bwabo burinzwe neza cyane.
Mukobwajana Linda

