Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere yateranye kuva ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, yasabye ubutegetsi bwa Tshisekedi gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda na Uganda.
Uyu ni umwanzuro watamaje ku buryo bukomeye ubu butegetsi cyane ko bumaze igihe mu icengezamatwara rigamije kwereka amahanga ko nta munzi zabwo ziri mu Rwanda aho by’umwihariko buherutse kwihandagaza buvuga ko “nta munyekongo wahungira mu Rwanda” kuko ngo u Rwanda ari “gereza”.
Imibare yerekana ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 76 zingana na 60.43% by’impunzi zose ziri mu gihugu, izi mpunzi z’Abanyekongo by’umwihariko zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, Mahama na Kiziba.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje kwakira impunzi z’abanyekongo ziganjemo abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bahunga itotezwa bakorerwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda uri ku ruhembe rw’ibitera ubuhunzi muri Congo cyane ko ukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi hagamijwe kurinda inyungu zabwo za politike.
Ni mu gihe nyamara Umuryango Mpuzamahanga udasiba gusaba Tshisekedi kwitandukanya n’izi nkoramaraso; ibintu ariko adakora ahubwo agashyira imbere kwegeka ku Rwanda ibibazo yateje igihugu cye.
Igihe kirageze ngo uyu mutegetsi afatirwe ibihano cyane ko akomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu aho by’umwihariko akomeje kuvunira ibiti mu matwi ku kibazo cy’impunzi ziri mu Rwanda.
Umulisa Carol

